Nzamwita Alex n’umugore we, bavuga ko babeshejweho n’ amasengesho ntabundi bushobozi, barasaba gufashwa bakabona ibibatunga

image

Umusaza Nzamwita Alex, hamwe n’umugore we Nyiramukosha Judith, bo mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Byimana, akagari ka Mpanda, mu mudugudu wa Kanyarira, bose bavuga ko bafite imyaka 81 y’amavuko, barasaba leta ko yabafasha kubona ibibatunga kubera ko ntabushobozi bafite.

Uyu musaza yabwiye ikinyamakuru Urugero.rw, ko afite ubumuga amaranye imyaka 25 kuko yigeze gukora impanuka, ndetse ko kugira ngo babone ibyo kurya bategereza ko abaturanyi bagira icyo babazanira, kandi ko batagira ubwisungane mu kivuza (mutuweli), iyo barwaye batabona uko bivuza kuko ntabushobozi bafite.

Nzamwita ati” ubu maze imyaka 25 mfite ubumuga kubera ko nigeze gukora impanuka, ubu igice cyose cyo hepfo, cyaravunitse sikizima, mbayeho mu buzima bwo kuba munzu, Kandi na madamu wanjye nawe nuko twese twibera mu nzu, tubeshejweho n’abaturanyi.”

Umukecuru nawe ati”ubu nta mituweli tugira, iyo turwaye duhera murugo, tubeshejweho n’isengesho, n’abaturanyi. Ubuyobozi bw’umudugudu burabizi ariko ntacyo bubikoraho.”

bavuga ko leta yigeze kubafasha ariko bakaza kubakura kurutonde rw’abagomba gufashwa, ngo bafite ubutaka, ubu bakaba ntabufasha na bumwe bahabwa na leta .
bati” ubu ntabufasha bwa leta duhabwa, kubera ko hari igihe leta yigeze kudufasha bageze aho badukuramo ngo dufite ubutaka n’abana, kandi ubutaka twabugabanyije abana, nabo ntakintu baba bafite kuburyo badufasha. Turasaba Leta ko yadufasha ikaduha inkunga y’ ingoboka natwe tukabona ibitubeshaho.”

Umwe mu baturanyi b’uyu muryango avuga ko bababazwa no kubona uyu mukecuru n’umusaza babayeho nabi.

Ati”imibereho yabo nk’abantu duturanye nabo, natwe biratugora, kubona abantu nk’aba bagiye kuburara nawe ntakintu ufite ngo ubahe , biba ari ikibazo.”

Umuyobozi w’ akagari ka Mpanda Nyirabagore Telese avuga ko icyo kibazo batakimenye ndetse ko aba bakwegera ubuyobozi bw’umudugudu bakabubwira icyo kibazo, mu mudugudu nabo bakakigeza kukagari. ati” uwo musaza ndumva narigeze kumwumva ashyirwa mubasabirwa mituweli, ariko ntabwo yigeze ahamagarwa ngo ayihabwe, kuba barabakuye kubahabwa inkunga y’ingoboka ntabwo aritwe tubikora, hari ababasura bakareba ibikwiriye, ariko ibyo aribyo byose ntabwo yigeze atugezaho ikibazo cye, kuko njye icyo kibazo ni ubwambere nkimenye, kuko iyo tukimenya ntabwo twari kubura uko tubaha ubufasha bw’ibanze. Hazarebwa niba koko icyo kibazo kiriho, ariko bakwegera ubuyobozi bw’umudugudu nabwo bukakitugezaho.”

Umusaza n’umukecuru bose bavuga ko bavukiye muri uyu mudugudu wa Kanyarira ndetse bahoze baturanye kera batarashakana, nyuma bakaza gushyingiranwa bakabana, n’ubundi bagakomeza kuba muri uyu mudugudu.

Our Latest Blog

Australia : Kagame Charles yashyize hanze indirimbo yise...

Umuhanzi Kagame Charles wamenyekanye cyane mu indirimbo "amakuru" , yashyize hanze indirimbo yise "Umuzingo" izajya kuri Album ariho ategura yitwa "Urukiryi". Uyu muhanzi washize hanze indirimbo...

Mudakikwa Isaac yashyize hanze indirimbo igizwe n’ubutumwa...

Isaac Mudakikwa ni umuhanzi ukomeje gushyira imbaraga mugushyira hanze ibihangano byamamaze ubutumwa bwiza bwa Kristo, yongeye gushyira hanze indirimbo nshya yise "Intambwe" Iyi ndirimbo...

Israel Mbonyi yongeye gutabarizwa n’umutekamutwe ashaka kwiba...

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Israel Mbonyi, yatabarijwe n’umunyamitwe washakaga kwiba abakunzi be aho yavugaga ko uyu muhanzi yakoze impanuka akaba akeneye ubufasha bwabo. Kanda hano...

Umukobwa wa Bishop TD Jakes yamaze gutandukana n’umugabo we asaba...

Umukobwa w’imfura w’umukozi w’Imana ukomeye kw’Isi Bishop TD Jakes , nyuma y’imyaka irenga 10 ashakanye na Richard Brandon Coleman yamaze gutangaza ko bakoze gatanya ndetse asaba amasengesho. Cora...