Trending

Sep 24, 2021

Nyuma yogusiga abana 6 n’umugabo we agakorana ubukwe na mwuka wera yerekeje mu kwezi kwa buki (Amafoto)

image

Elizabeth Nalem wo mugihugu cya Kenya muminsi mike ishize aherutse gukorana ubukwe na mwuka wera, ni ubukwe bwitabiriwe nabatari bake batuye mumujyi wa Makutano ndetse habayeho n’umuhango wo kubasezeranya wakozwe na Pasteri Albert Rumaita .

Uyu mugore ufite abana 6 n’umugabo we , yataye urugo yiyemeza kujya gushyingiranwa na mwuka wera avuga ko ari Imana yabimusabye binyuze mw’iyerekwa akomeza avugako muri iryo hishurirwa Imana yamubwiye ko igiye kumutuma kuvuga ubutumwa bwiza bwa Kristo ahantu hatandukanye kw’Isi ndetse azajya no muri Amerika nkuko yabihishuriwe n’Imana.

Nyuma y’ibirori byo gushyingiranwa na mwuka wera , Elizabeth Nalem ubu yamaze kwerekeza mu kwezi kwa buki aho azanitabira igiterane kinini kizabera muri Uganda,
Elizabeth avuga ko nyuma ya Uganda azerekeza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika ndetse anavuga ko umurimo Imana yamuhamagariye yabonye ukeneye abandi bantu bawumufashamo kuko ari umurimo utoroshye akaba yarasabye Imana ko imushakira abamufasha.

Kuruhande rw’umugabo washakanye na Elizabeth avuga ko yamusabye ko agaruka murugo umugore akamubwira ko bidashoboka keretse umugabo we baheruka gushyingiranwa ariwe mwuka wera namwemerera akamuha uburenganzira aribwo azagaruka murugo , uyu mugabo akomeza avuga ko umugore we usibye guta urugo yanataye akazi yarasanzwe akora , agakomeza ashimangira ko akimukunda ndetse yamukoye inka 22 n’ihene 15. ubusanzwe avuga ko umugore we yajyaga ajya gusenga bisanzwe ariko yatunguwe cyane n’icyemezo yafasha kubwe avuga ko ari icyemezo cyabatunguye we n’abana be.

Kugeze ubu amakuru ahari nuko uyu mugore yerekeje mu igihugu cya Uganda ahitwa Amudat mu kwezi kwa buki nkuko yabyitangarije.

Our Latest Blog

Ubuhamya bwa bamwe mu bakozi bo mu rugo basaba gushyirirwaho...

Abakora akazi ko murugo baravuga ko babajwe no kuba bahohoterwa muburyo butandukanye bakaba basaba ko bashyirwaho amategeko abarengera, ndetse bagahabwa ijambo bakumvwa mugihe bagiranye ibibazo...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryahabwa...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryashyirwamo imbaraga mu mashuri nka kimwe mu byatuma abana bagira ingeso nziza bikabafasha, kubera ko bituma bamenya ikibi bakamenya no...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bwa Patient Bizimana na...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bw’umuramyi Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira buzabera yamenyekanye. Ubu bukwe bwitezwe nabatari bake bitewe n’urukundo Patient Bizimana asanzwe afitiwe...

Icyanditswe cyo muri Bibiliya Ange Kagame akunda cyane kuruta...

Akenshi bifatwa nkibidasanzwe kubona umuntu uzwi, cyangwa icyamamare agaragaza ibijyanye n’imyemerere ye, urugero nko kubona umuntu wicyamamare ashyira umurongo wa Bibiliya ku imbuga nkoranyambaga...