Trending

Sep 24, 2021

Nyuma yo gusaba Imana kuzabyara neza abana 10 yaratwite bose bavutse ari bazima akaba ahise aca agahigo kw’Isi

image

Umubyeyi w’imyaka 37 wo mu igihugu cya Afrika y’epfo aciye agahigo ko kubyara abana benshi icyarimwe , ibi bikaba byarabereye mumujyi wa Pretoria muri uku kwezi kwa kamena.

Gosiame Thamara Sithole niwe mubyeyi wabyaye abana 10 muri izi ntangiriro zukwa 6, mbere yuko yibaruka aba bana 10 yari yatangarije umunyamakuru ko gusama inda y’abana 10 bitamworoheye kuko yarwaye cyane ndetse amererwa nabi, gusa nyuma yaho aza kumererwa neza , yakomeje avuga ko icyo arimo gusaba Imana aruko yamufasha abana be bose bakavuka ari bazima ndetse nawe akava mucyumba babyariramo kizwi nk’iseta ari amahoro kuko aricyo kintu cyamunezeza cyane.

Imana yaje kumva ugusaba kwe imuha abana 10 nimugihe abaganga babonaga atwite abana 8 ariko nyuma baza gusanga abana ni 10, yabyaye abahungu 7 n’abakobwa 3 ababyara abanje kubagwa, uyu mugore yarasanzwe afite abana bimpanga b’imyaka 6.

Gosiame Thamara Sithole aciye agahigo Kw’Isi ko kuba ariwe mugore ubyaye abana benshi icyarimwe nyuma yuko uwari ufite ako gahigo ari umugore witwa Malian waherukaga wo mu igihugu cya Maroc waherukaga kubyara abana 9 mu kwezi kwa Gicurasi

Our Latest Blog

Ubuhamya bwa bamwe mu bakozi bo mu rugo basaba gushyirirwaho...

Abakora akazi ko murugo baravuga ko babajwe no kuba bahohoterwa muburyo butandukanye bakaba basaba ko bashyirwaho amategeko abarengera, ndetse bagahabwa ijambo bakumvwa mugihe bagiranye ibibazo...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryahabwa...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryashyirwamo imbaraga mu mashuri nka kimwe mu byatuma abana bagira ingeso nziza bikabafasha, kubera ko bituma bamenya ikibi bakamenya no...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bwa Patient Bizimana na...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bw’umuramyi Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira buzabera yamenyekanye. Ubu bukwe bwitezwe nabatari bake bitewe n’urukundo Patient Bizimana asanzwe afitiwe...

Icyanditswe cyo muri Bibiliya Ange Kagame akunda cyane kuruta...

Akenshi bifatwa nkibidasanzwe kubona umuntu uzwi, cyangwa icyamamare agaragaza ibijyanye n’imyemerere ye, urugero nko kubona umuntu wicyamamare ashyira umurongo wa Bibiliya ku imbuga nkoranyambaga...