"Icyemezo ntitwagifashe kuko twabonye umuterankunga oya twumviye umwuka wera"Papy Clever

image

"Icyemezo ntitwagifashe kuko twabonye umuterankunga oya twumviye umwuka wera, rwose ntamuterankunga dufite, icyemezo twafashe twabanje kugisengera umwuka w’Imana atwemeza gufata uriya mwanzuro mwabonye mw’itangazo twashyize hanze"

Iki nicyo gisubizo umuhanzi Papy Clever yaduhaye ubwo twamubazaga ibijyanye n’itangazo aherutse gushyira hanze amenyesha abantu ko we n’umugore we bafashe umwanzuro wo gusiba video zimamaza mundirimbo zabo ziri kuri youtube, izo zikaba ari video zishyirwaho na Youtube murwego rwo kwamamaza.

Abazi ibya youtube bazi neza ko video zamamaza arizo zituma umuntu yinjiza amafaranga menshi kuri youtube nyuma rero y’icyemezo cya Papy Clever n’umufasha we Dorcas , abantu babaye nkabatunguwe n’uburyo uyu muryango ufashe icyemezo cyo kurekura izo nyungu babonaga , bamwe batangiye gukeka ko bashobora kuba babonye umuterankunga , ibi nibyo twamubajije mukiganiro twagiranye adusubiza atubwira ko iki cyemezo cyaje nyuma yuko hari abantu bake bari babagejejeho icyo cyifuzo cyo gukuramo video zamamaza kuko zibangama, nabo bakabisengera umwuka w’Imana ukabemeza kubikora baheraho bafata icyemezo.

Kubatekereza ko nta nyungu za Youtube bazongera kubona , ntabwo ariko biri , Papy yatubwiye ko inyungu izagabanuka cyane ariko kuribo ntacyo bibatwaye na cyane ko atariko kazi konyine bakora ndetse atarinayo ntego yabo , doreko bafite studio ikora indirimbo z’amajwi , Papy akaba ari n’umwarimu wa muzika , Papy yatwemereye ko ntamuterankunga bafite ariko kuba barafashe umwanzuro nkuriya bakemera kumvira umwuka w’Imana bishoboka cyane ko yanaboneka gusa abantu bakwiye kumenya ko icyemezo kitafashwe kuberako habonetse umuterankunga.

Our Latest Blog

Iryavuzwe riratashye Rose Muhando agiye kwishyura ideni kuri...

Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...

Rwanda Gospel Stars Live isize inkuru ki i Musozi ?

Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...

Ku munota wanyuma abari bagize akanama nkemurampaka muri Rwanda...

Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...