Trending

Sep 24, 2021

Nimba Mama wawe akiriho kora uko ushoboye umukorere ibi bintu 5 hato utazicuza

image

Aba mama ni abantu badasanzwe mw’Isi. ibi ntibivuze ko duciye umurongo kuba Papa ngo tuvuge ko nabo badasanzwe ariko umurunga uri hagati yaba mama n’abana ntushobora gucika nagato.

Aba Mama nibo bashobora kukubwira ukuri kose ku bana babo nubwo baba barikure yabo bashobora kumenya nimba abana babo bari mubyago binyuze mukubyiyumvamo ibyo nibyo bigaragaza umurunga ukomeye uhuza Mama n’abana.

Nimba uri umugabo cyangwa umu mama kuri iyo myaka urimo, niyo myaka yanyayo ukwiye kwita kuri Mama wawe bigishoboka hato utazicuza impamvu utabikoze. nimba Mama wawe akiriho kora uko ushoboye umukorere ibi bintu bitanu hato utazicuza.

1. Bwira Mama wawe ko utewe ishema nawe ndetse wishimira kwitwa umwana we ntakintu kinezeza aba Mama nko kumenya ko abana babo batewe ishema nabo(aba Mama).

2. Uko ushoboye kose jyufata akanya umuhamagara
ni ryari uhamagara mama wawe ? nimba utari ubizi, aba Mama bahoza abana babo k’umutima. kubwibyo kora uko ushoboye ujye umuhamagara umenye uko amerewe. bikore ugifite amahirwe yo kuba ukimufite.

3. Uko ubishoboye kose mushakire akanya ko kuba murikumwe
Uko igihe kigenda, bagenda bakura kandi rimwe na rimwe aba mama baba bifuza kugumana n’abana babo igihe cyose uko cyakabaye. muri gahunda zawe zose ziguhugishije, shakira akanya Mama wawe mwicare muganire kubuzima mwibukiranye nahahise hanyu.

4. Musohokane ahantu heza
Igihe ugiye wafashe gahunda yo gusohoka ahantu nko muri parike, ku mazi mutumire mujyane nawe. shaka ahantu atari bwasure n’umunsi numwe. nukora ibi bintu igihe cyose azaba atabarutse ntuzigera wicuza ahubwo uzagubwa neza ko agiye neza.

5.Muhe ubufasha bwose bukenewe
Nimba uhagaze neza mubukungu, ntukwiye kugira ikibazo cyo kumufasha kuri buri kintu cyose akeneye. kandi nubwo waba udahagaze neza mubukungu mwereke ko urimo gukora ibishoboka byose kugirango abeho neza. ibyo bizatuma yicara hamwe atuze mugihe uzaba urimo kumukorera ibyo byose, ibyo bizaguha kubaho wiyumva neza nubwo yazaba yaramaze gutabaruka.

Kuba ubizi neza ko utazabana na Mama wawe iteka, ukwiye gukora buri kintu cyose gishoboka ugafasha Mama.

Our Latest Blog

Ubuhamya bwa bamwe mu bakozi bo mu rugo basaba gushyirirwaho...

Abakora akazi ko murugo baravuga ko babajwe no kuba bahohoterwa muburyo butandukanye bakaba basaba ko bashyirwaho amategeko abarengera, ndetse bagahabwa ijambo bakumvwa mugihe bagiranye ibibazo...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryahabwa...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryashyirwamo imbaraga mu mashuri nka kimwe mu byatuma abana bagira ingeso nziza bikabafasha, kubera ko bituma bamenya ikibi bakamenya no...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bwa Patient Bizimana na...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bw’umuramyi Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira buzabera yamenyekanye. Ubu bukwe bwitezwe nabatari bake bitewe n’urukundo Patient Bizimana asanzwe afitiwe...

Icyanditswe cyo muri Bibiliya Ange Kagame akunda cyane kuruta...

Akenshi bifatwa nkibidasanzwe kubona umuntu uzwi, cyangwa icyamamare agaragaza ibijyanye n’imyemerere ye, urugero nko kubona umuntu wicyamamare ashyira umurongo wa Bibiliya ku imbuga nkoranyambaga...