Nigeria : Umuhanuzikazi yashyinguwe ari muzima ashinjwa kwica abagize umuryango we

image

Umuhanuzikazi Utang Edet Effiong, wari afite itorero mu mujyi wa Ikot Edem Odo muri Leta ya Cross River, mu majyepfo ya Nigeria, abagize umuryango we bamushyinguye ari muzima ubwo bari barakaye bamushinja gukora ibikorwa by’ ubupfumu.

Uyu muhanuzi wavukiye muri iki gihugu cya Nigeria yashinjwaga gutanga umuryango we mu bapfumu mu rwego rwo gushaka amafaranga kandi mbere yo gushyingurwa ari muzima, biravugwa ko yaba yarishe abantu batanu bo mu muryango we.

Umwe mu bagize umuryangowe utuye ahitwa Ikot Edem Odo yavuze ko impfu z’amayobera zagiye zibaho mu muryango nta muntu uzi icyateye urupfu kugeza hapfuye uwitwa Joseph Edet Offiong.

Banzuye ko bagomba kugira icyo bakora mbere yuko urupfu rutunguranye rutwara umuryango wose.

Nk’uko uyu munyamuryango abitangaza, ngo uyu muryango warateranye maze ufata umwanzuro ko hagomba kubaho imyanzuro imwe ku byateye impfu za bamwe muri bo maze bahitamo kohereza umuntu i Anang muri leta ya Akwa Ibom kugira ngo ajye kuraguza. Aba ngo basanze uyu muhanuzikazi ari we nyirabayazana w’ubwo bwicanyi.

Abavandimwe b’uwo muhanuzikazi baravuze bati : “Ubwo umuryango wamenyaga ko ari we nyirabayazana w’ubwo bwicanyi,wahamagaje inama y’igitaraganya kandi nawe asabwa kwitaba kugira ngo asobanure uruhare rwe, ariko yanze kwitabira ubutumire yiregura avuga ko ahugiye mu bikorwa by’itorero."

Uku gusiba kwarakaje cyane abagize umuryango we bahita banzura ko ariwe uri inyuma y’izi mpfu z’abagize umuryango we.

Umuryango ntiwahise umenya icyo gukorera uyu muhanuzikazi, Edet Offiong. Umuvandimwe w’impanga wa Joseph Edet Offiong wapfuye, ntiyashoboye kwihanganira akababaro n’ububabare bwo kubura murumuna we.

Ahagana mu ma saa mbiri z’uwo mugoroba, Edet Offiong yajyanye na Nsikak Emmanuel Tom, Ekpo Archibong Ekpo na Edet Etim kureba uriya muhanuzikazi.
Ageze mu rugo Edet Offiong yahamagaye uyu mushiki we amusaba ngo asohoke. Ariko, abajije icyo akora iwe muri iryo joro, abahungu baramubwira ngo ceceka usohoke. Amaze gusohoka, baramukubise barangije bamujyana mu gihuru bamushyingura ari muzima.

Nyuma y’uko amakuru amaze kumenyekana, abapolisi bahise bata muri yombi abantu batanu bakekwaho ubwo bwicanyi. Polisi yahise ijya kubafungira ku cyicaro gikuru cyayo cya Diamond Hill, Calabar. Abakekwaho icyaha bazaburanishwa mu rukiko nibimara gukorerwa iperereza.

Our Latest Blog

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...

Mw’itorero rya Rwanda For Jesus haravugwa ubuhemu muba Pasteri...

Mw’itorero rya Rwanda For Jesus, haravugwamo ubuhemu hagati yaba Pasteri bayo bikaba bitumye, bagezanya mu nkiko, nyuma yuko aba pasteri batandukanye bagerageje kubunga ariko bikanga bigakomeza...

Rose Muhando utegerejwe mu Rwanda azaza koko ? abamutumiye...

Rwanda Gospel Stars Live n’igikorwa kimaze igihe kigarukwaho mw’itangazamakuru, abagitegura bagisobanura bavugaga ko intego ya Rwanda Gospel Stars Live ari ugufasha abahanzi ba gospel kwiteza...

Kiliziya Gatolika batangiye Igisibo cy’iminsi 40 bagenerwa...

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 2 Werurwe, Kiliziya yatangiye igihe gikomeye muri Liturujiya « Igisibo ». Muri Kiliziya, igisibo ni urugendo rw’iminsi 40 abakristu bamara basenga, bigomwa kanda bicuza...