Nigeria:Pasteri yatwitse imisatsi y’umugore naza Make up ze nyuma yokwigisha ko ari ibikoresho bya Yezebeli

image

Muri Nigeria mumujyi wa Abuja hari umuvugabutumwa witwa Cyril Utomi yasangije amafoto y’umusatsi w’umugore, ndetse n’ibikoresho yakoreshaga byo kwisiga mumaso arimo kubitwika nyuma yuko uwo mugore yaramaze kwemera kwakira Yesu Kristo.

Ibyo yasangije abamukurikira kuri Facebook Utomi yagize ati ’’imisatsi yimihimbano(menshi), kwisiga ukoresheje ibikoresho by’ubwiza(makeup), imibavu ihumura(Parfume), inkweto ndende z’abagore, kwambara ibintu by’umurimbo, impeta zubukwe nibindi bigirwamana byambarwa ni ibikoresho bya Yezebeli.’’

’’Nimutwike ibigirwamana byanyu mbere yuko aribyo bibitwikira"

Nyuma y’igiterane cyari cyateguwe na Holiness Revival Movement Worldwide, HOREMOW muri Abuja. umwe mubagore bari baturutse muri zimwe muri Leta za Nigeria ariyo yitwa Rivers, yemeye kwakira Kristo nk’umwami, amaze kumva inyigisho yaramaze kwigishwa ahita akomerezaho akura amaherena yari yambaye, akuraho menshi ndetse nibindi bikoresho yajyaga akoresha mukwisiga mumaso kugirango ase neza arabitanga biratwikwa.

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...