Trending

Sep 24, 2021

Nick Vujicic afite icyizere cyuko muri 2028 azaba amaze kuzana kuri Kristo abagera kuri Biliyoni 1

image

Nick Vujicic ni umuvugabutumwa wavutse atagira amaboko n’amaguru , aratangaza ko agomba kugeza mu mwaka wa 2028 amaze kugeza ubutumwa bwiza bwa Kristo kubagera kuri biliyoni 1 kw’Isi hose.

Uyu mugabo w’imyaka 38 aratangaza ko kw’Isi hari umubare wabarenga biliyoni bataramenya ko Kristo ariwe gisubizo cya buri kibazo muri Iyisi ya none.

Nick aragira ati "Turi mubutumwa bwo kubagezaho ubutumwa bubahindura"

Nick Vujicic akurikiranwa nabagera kuri miliyoni 10 ku mbuga nkoranyambaga ze , afite amamuko mugihugu cya Australian ndetse n’ Amerika , ni umubyeyi w’abana 4 , kugeza uyu munsi amaze kuzenguruka ibihugu bigera kuri 63 , atera intege abandi mubuzima bacamo ariko sicyo gusa ahubwo anabashishikariza gutanga ubuzima bwabo kuri Kristo.

Nick Vujicic akomeza agira ati " Kw’Isi hari abagera byibuze muri biliyoni 4 na miliyoni 3 batazi Kristo , iyo niyompamvu twiyemeje ko umwaka wa 2028 ugomba kugera abagera kuri billiyoni 1 bamaze kwakira Kristo."

Uyu mugabo asanzwe avuga ubutumwa muri za gereza , ategura ibiterane byagutse , avuga ubutumwa akoresheje ikoranabuhanga .

Yashinze umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu yise Life Without Limbs , binyuze muri uyu muryango yashinze , hamaze gukizwa abarenga miliyoni

Our Latest Blog

Ubuhamya bwa bamwe mu bakozi bo mu rugo basaba gushyirirwaho...

Abakora akazi ko murugo baravuga ko babajwe no kuba bahohoterwa muburyo butandukanye bakaba basaba ko bashyirwaho amategeko abarengera, ndetse bagahabwa ijambo bakumvwa mugihe bagiranye ibibazo...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryahabwa...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryashyirwamo imbaraga mu mashuri nka kimwe mu byatuma abana bagira ingeso nziza bikabafasha, kubera ko bituma bamenya ikibi bakamenya no...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bwa Patient Bizimana na...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bw’umuramyi Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira buzabera yamenyekanye. Ubu bukwe bwitezwe nabatari bake bitewe n’urukundo Patient Bizimana asanzwe afitiwe...

Icyanditswe cyo muri Bibiliya Ange Kagame akunda cyane kuruta...

Akenshi bifatwa nkibidasanzwe kubona umuntu uzwi, cyangwa icyamamare agaragaza ibijyanye n’imyemerere ye, urugero nko kubona umuntu wicyamamare ashyira umurongo wa Bibiliya ku imbuga nkoranyambaga...