"Nibonaniye n’Imana imbonankubone" Taribo West wakanyujijeho mumupira w’amaguru yavuze uburyo yasezeye umupira w’amaguru akajya kwibera Pasteri

image

Umunyabigwi wumunya nigeria wahoze ukina muri bamyugariro mu ikipe y’igihugu cya Nigeria mumupira w’amaguru Taribo West aherutse gutangaza inzira byanyuzemo kugirango ahamagarirwa kuba Pasteri yemeza ko yabanje guhura n’Imana amaso kuyandi.

Taribo West mukwezi gushize ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru cya BBC, uyu mugabo wahoze akinira ikipe ya Inter Milan star, akaba arinawe watangije itorero ryitwa Shelter In The Storm Miracle Ministries of All Nation mu mwaka wa 2014, byose yabiganirije umunyamakuru uburyo byagenze kugirango ahure n’Imana imbonankubone.

Yagize ati“uzi impamvu naretse gukina umupira w’amaguru nkahitamo kuba Pasteri ? nuko nibonaniye n’Imana imbonankubone. aho niho byose byatangiriye ntangira urugendo rushya rwo kuba kugatuti mbwiriza ijambo ry’Imana."

“Ubwo twari mubirori twizihiwe.ibirori bigeze hagati, nibwo numvise umugore ansitayeho arangije arambwira ati :’Nyakubahwa, Ese mwanyemerera nkamenya amazina yanyu ? namusubije ni :’nta izina ngira’. arongera arambwira ati : ‘Ese namenya aho utuye ?’ ndamubwira nti : ‘Ntaho ngira ntuye.’ yahise ansigaho agenda ababaye.

“Mukanya nkakoguhumbya, nahise numva ijwi. iryo jwi ryagiraga riti : ‘Hindukira,hindukira.’ narahindukiye. iryo jwi rirongera rirambwira riti : ‘Shakisha uriya mugore. umushake ubu nonaha umuhamagare umusabe imbabazi. ibi ninjye ubikubwiye.’ iryo jwi ryari rivuye ku Imana.

“Icyo gihe nahindukiye nki robo, ntangira gushakisha wa mugore, icyo gihe uwo mugore yari aturutse muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, naje kumubona ampanurira ibintu byinshi. Ambwira ko bitarenze imyaka ibir ; nzatangiza itorero. ubuhanuzi bwose yampanuriye bwaje gusohora.”

Taribo West yahagarariye Nigeria mu igikombe cy’Isi cyabereye mubufaransa mu mwaka 1998 ndetse nicyabereye muri Korea n’ubuyapani mu mwaka wa 2002.

Our Latest Blog

Iryavuzwe riratashye Rose Muhando agiye kwishyura ideni kuri...

Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...

Rwanda Gospel Stars Live isize inkuru ki i Musozi ?

Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...

Ku munota wanyuma abari bagize akanama nkemurampaka muri Rwanda...

Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...