Trending

Jan 6, 2022

Ni ikihe gihano uwakwirakwije igihuha cyuko Israel Mbonyi yitabye Imana yahanwa mugihe yaba ajyanywe mubutabera

image

Muri iki gitondo habyutse inkuru ibika urupfu rw’umuhanzi Israel Mbonyi, n’inkuru yatunguye abatari bake hirya no hino muma groupes ya whatsapp benshi batangira kwibaza aya makuru nimba koko yaba ari ukuri cyangwa ari ikinyoma.

Uwakoze iyi nkuru yabikoze abinyujije kubuga rwa Youtube, uko birikose yabikoze agamije gucuruza dore ko ari ibyadutse , ariko ntiyatekereje ko hari amategeko Israel Mbonyi ashobora kwiyambaza akamujyana mubutabera akabihanirwa.

Nyuma yiyo nkuru umuhanzi Israel Mbonyi yahise anyomoza ayo makuru abinyujije kurubuga rwe rwa Instagram.

U Rwanda rwashyizeho itegeko n°60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa ikizere, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miriyoni eshatu (3.000.000 FRW).

Iri niryo tegeko uwakwije igihuha kumbuga nkoranyambaga ko Israel Mbonyi yitabye Imana yahanwa mugihe cyose Israel Mbonyi yamujyana munkiko icyaha kikamuhama .

Our Latest Blog

Pasteri yakubiswe n’abayoboke be bamugira intere !

Abakristo baherutse gukubita Pasteri wabo bamugira intere, nyuma yuko abasabye amafaranga ngo abasabire ku Imana imigisha yabo ifunguke mu mwaka wa 2022. Pastor James Mugo, ayoboye itorero rya...

HAITI:Ministiri w’intebe yasimbutse urupfu ari mu urusengero

Ibiro bya Ministiri w’intebe mu igihugu cya Haiti, kuri uyu wa mbere nibwo byatangaje ko agatsiko k’amabandi n’intagondwa bagerageje gushaka kwica Ministiri w’intebe bamurasiye mu urusengero...

Umukuru w’igihugu cy’u Burundi Ndayishimiye Evariste yasengeye...

Aya masengesho yamaze iminsi itanu uhereye ku itariki 27 Ukuboza 2021, yasojwe n’isengesho rya Perezida Ndayishimye asengera u Rwanda n’ibihugu byo mu Karere asaba ko byagira amahoro. Mu isengesho...

Nguyu umurongo wo muri Bibiliya wasomwe cyane kuruta iyindi mu...

Porogamu(programe) ikorera kuri telefone yitwa YouVersion, iherutse gutangaza umurongo wa Bibiliya wasomwe cyane kuruta indi mirongo mu mwaka wa 2021. YouVersion ni Porogamu yo muri telefone...