"Ndimo ndiyumvamo ko igihe cyo gutaha kigeze.."amagambo ya nyuma Mukeshabatware yavuze

image

Tariki 30 Kamena 2021 ni wo wari umunsi wa nyuma wa w’uku kwezi, uba n’uwa nyuma w’ubuzima bwa Mukeshabatware Dismas abantu benshi bakunze kubera gukina ikinamico no kwamamaza.

Uyu musaza w’imyaka 71 yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal aho yari yagiye kwivuriza nyuma yo kubwira abana be ko ari kubabara ibitugu n’umugongo.

Umuhungu wa nyakwigendera, Nyirimigambi Philbert avuga ko umubyeyi we yari asanzwe afite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso bihutiye kumujyana kwa muganga kugira ngo babashe kumwitaho hakiri kare.

Ati “Tumujyana Roi Faisal kugira ngo wenda bamubaganyirize ubwo bubabare, ubundi tugahita dutaha, tuhageze baramusuzuma bareba ukuntu ameze, ariko kuko basanzwe bamukurikirana kubera umuvuduko w’amaraso bashaka kureba uko ahagaze bamucisha mu cyuma.”

Philbert avuga ko n’ubwo umubyeyi we yavugaga ko ari kubabara, yagaragaraga nk’umuntu ufite imbaraga kuko yabashakaga kwigenza n’amaguru.

Ahagana saa sita n’iminota 15 nibwo Mukeshabatware Dismas yahumetse umwuka we wa nyuma. Aha ngo yari avuye guca mu cyuma ariko agaragaraza umunaniro.

Ati “ Yavuye guca mu cyuma ubona asa nk’unaniwe guhumeka bimugora nkeka ko ari imiti bashobora kuba bakoresheje, bamushyiramo akuma kamwongerera umwuka ariko avuga nyuma y’igihe gito yitaba Imana.”

Umuhungu wa Mukeshabatware wamujyanye kwa muganga, avuga ko umubyeyi yari yatangiye kwiyumvamo ko ari hafi gusezera ku Isi, ariko bo ntibabyizera cyane.

Ati “ Mbere y’uko byose biba twaganiriye kuko ninjye wamujyanye kwa muganga, arambwira ati ‘ndimo ndiyumvamo ko igihe cyo gutaha kigeze, kuko nabonaga yigenza naketse ko ari Stroke yaba yagarutse.” Mukeshabatware yishwe n’umutima gusa mu 2018 yigeze kugira ikibazo cy’uguturika kwa twumwe mu dutsi tw’ubwonko (stroke) nyuma aza gukira.

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...