Trending

Aug 27, 2021

"Naryamanye na Apostle Suleman ntamuzi,mwe kunciraho iteka ahubwo munsabire"Chioma umwe mubyamamare muri Cinema

image

Umukinyi wa Filme muri Nigeria, Ifemeludike yatuye icyaha cyo gusambana na Pasteri uzwi cyane muri icyo gihugu, Apostle Suleman, anavuga nuburyo iyo abyibutse ahungabana.

Ifemeludike abinyujije kurukuta rwe rwa instagram yashyize hanze ukuri kose avuga ko ubwo yararangije amashuri yisumbuye ategereje kujya mumirimo yo gukorera igihugu ibizwi mu Rwanda nk’urugerero, nibwo yahuye n’umukozi w’Imana Apostle Suleman hari mw’ijoro.

Uyu mukinyi wa Filme avuga ko atarazi neza uwo mugabo baryamanye uwo ariwe neza ariko nyuma y’ibyumweru bike nibwo yaje kumenya neza umugabo basambanye uwariwe bitewe nibinyamakuru bitandukanye byarimo byandika kuri Apostle Suleman.

“Kwicuza ku kuri".

Nshuti yanjye @lyndaclems, ngomba kubwira Isi ukuri ko ari wowe wampuje na have @johnson_suleman_official(Apostle Souleman) ku italiki ya 20 Ugushyingo 2016 mw’ihoteli yitwa Ikeja, mw’ibanga rikomeye Apostle yampaye nomero ya telefone twongera guhura ku inshuro ya kabiri muri Hotel yitwa Oriental iri Lagos. umbabarire ubwonko bwanjye ntibushobora gukomeza kubibika. nawe ndagushishikariza kuvugisha ukuri nk’umubyeyi ndetse ukaba uri ni umukristo, gushyira hanze sekibi ukamukoza isoni ugakiza ubugingo bw’amamiliyoni burimo kuyobywa.....

Ku umuryango wanjye n’inshuti zanye, mbasabye imbabazi, mwe kunciraho iteka ndabinginze munsengere kugirango umucyo uturuka ku Imana ukomeze uhishure buri ibikorwa byose by’umwijima biri murinjye ndetse n’itorero ry’Imana…”

Our Latest Blog

"Iyo ngiye gusenga bamwe banyita inyamanswa abandi umukobwa...

"Ngiye kuzapfa ntabonye umugabo, abagabo banyita umugore mubi kw’Isi hose" ibi nibyavuzwe na Mariya umukobwa ubayeho mubuzima bwo kutagira umuntu umwereka ko nawe ari umuntu wakundwa nkabandi....

Yatangiranye n’abakristo 120 none uyu munsi bageze ku 100,000...

Mu igihe Apostle Paul Gitwaza yizihiza isabukuru y’imyaka 50 avutse yakorewe icyegeranyo, kuva avuka kugeza uyu munsi , ibyamuranze mubuto bwe, imibanire ye n’abandi bantu bagiye babana, uko...

Judith Babirye wakunzwe cyane mumuzika uhimbaze Imana yeruye...

Judith Babirye umwe mubahanzikazi bayoboye abandi mugihugu cya Uganda mumuzika uhimbaza Imana abinyujije kurukuta rwe rwa facebook yeruye avuga ihohoterwa rishingiye kugitsina yakorewe nuwahoze...

Zambia : Pasteri yasabye ko bamushyingura akamara iminsi 3 mumva...

Umushumba w’itorero rya Zion muri Zambia James Sakara, yasabye abamwemera ko bacukura irimbi hanyuma bamuhambe nyuma y’iminsi 3 abasezeranya kuzuka nkuko Yesu yazutse ariko byaje kurangira uyu...