Muzika ihimbaza Imana yungutse indi Mpano

image

Umuzika ya Gospel yungutse indi mpano nshya, Sarah Dusabe ni umwe mubiyongereye muruhando rw’abakora umuziki uhimbaza Imana.

Mukiganiro twagiranye kigufi Sarah Dusabe yatubwiye ko mubusanzwe akunda kuririmba no gucuranga gitari, akaba ari umwe mubakristo bo mw’itorero rya Christian Life Assembly , kwikubitiro yashyize hanze indirimbo yise "Ndagushima" iyi ndirimbo yayifatanyije na Jonathan Shankulu.

Iyi ndirimbo yatubwiye ko yaturutse kubyamubayeho mu mwaka wa 2020 ubwo ubuzima bwe yabonaga bugiye gushyirwaho akadomo ariko Imana igakinga ukuboko, aho niho haturutse indirimbo yise "Ndagushima" aheruka gushyira hanze, yakomeje atubwira ko nyuma y’iyi ndirimbo agiye gukora amashusho yayo agakomeza no gukora izindi ndirimbo.

Kanda hano uyumve yose

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...