Mubushinwa Bibiliya zo muri Telephone zahagaritswe

image

Mugihugu cy’ubushinwa Bibiliya zahagaritswe kuri ubu abashaka ku downlaoding Bibiliya kuri telephone zabo barimo gukoresha VPN kugirango bikunde.

Uyu mwanzuro ufashwe na Leta y’ubushinwa nyuma yuko bagiye bafata nindi myanzuro irimo guhagarika imwe mu miryango ya gikristo nindi yacuruzaga Bibiliya kuri murandasi zo mubushinwa.

Umwe mubayobozi babakristo mubushinwa , Francis Liu uturuka mumuryango witwa Chinese Christian Fellowship of Righteousness yanditse kuri tweet avuga ko zimwe muri konti za bakristo zo kurubuga rwitwa WeChat , harimo urwitwa “Gospel League” nurwitwa “Life Quarterly,” bitakiriho byakuwe kumurongo.

Ikinyamakuru the Christian post kivuga ko Leta y’ubushinwa irimo gufunga ibikorwa byose bifitanye isano n’abakristo igamije gushira imbaraga icuruzwa ry’ibitabo byamamaza ibitekerezo bya Perezida w’ubushinwa Xi Jinping ndetse ningengabitekerezo y’ishyaka ryaba communist.

Umwaka wa 2020 , habayeho kurenganywa gukomeye kwa madini yemera Kristo mubushinwa , ibyo byatumye insengero z’abakristo zifungwa, uburenganzira bwa muntu burahonyorwa. Leta y’ubushinwa itegeka insengero z’abakristo gusenya imisaraba iri kunsengero zabo no gukuraho amashusho ya Yesu agasimbuzwa amashusho y’abayobozi b’ishyaka ryaba Communiste.

Igihugu cy’ubushinwa kugeza uyu munsi nikimwe mubihugu biza mumyanya y’imbere mukurenganya abakristo.

Our Latest Blog

Umuhanzikazi ukunzwe mu indirimbo zihimbaza Imana yasengewe kuba...

Umuhanzikazi mu indirimbo zihimbaza Imana Size8 yaraye asengewe ku inshingano zo gushumba Itorero , umugabo we Dj Mo amusezeranya kuza mushyigikira . Kuri iki cyumweru dusoje nibwo umuhanzikazi...

Uko indirimbo "Niho Nkiri" yashibutse ku urupfu rw’umwana w’imfura...

Ingabire Pascaline uzwi nka Samantha muri filme y’uruhererekane izwi nk’Inzozi Series yatunguwe no kumenya ko indirimbo yitwa "Nihonkiri" ariwe wayihimbiwe bitewe n’ibihe yanyuzemo, akayihimbirwa...

Byari ibyishimo ubwo Patient Bizimana yakiraga umukunzi we...

Umuramyi Patient Bizimana yaraye yakiriye umukunzi we bitegura kurushinga muri uku kwezi, ahagana mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa gatatu nibwo uyu musore mubyishimo byinshi yagiye kwakira...

Urutonde rw’abahanzi bakora gospel mu Rwanda bamaze kwigurira...

kanda hano wihere ijisho urutonde rw’abahanzi n’abahanzikazi bamaze kwibikaho imodoka zabo bwite, muri uru rutonde hari abo tutashyizeho kuko tutazi ubwoko bw’imodoka...