Trending

Jan 1, 2022

Muburakari bwinshi Aline yifatiye kugahanga uwa mukoreye amashusho y’indirimbo "Rendez-vous"

image

Muburakari bwinshi Aline yikomye umu producer wa mukoreye amashusho y’indirimbo "Rendez Vous" amwifatira ku gahanga. ibi yabitangaje mukiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Isibo TV.

Nyuma yuko Aline Gahongayire ashyize hanze indirimbo yise"Rendez-vous", nyuma yaho akaza kuyigira private (kuyihisha) abantu ntibongere kuyireba, umunyamakuru yamubajije icyatumye indirimbo igera kuri youtube abantu batangira kuyireba igahita ihishwa(private) ntiyongere kurebwa, aline Gahongayire asubiza agira ati "Kabaye private mukanya munambabarire cyane, sha reka nkubwire abantu barimo kudukorera video muri iyi minsi producers , umu producer wa video ntabwo mwishimiye, ntabwo ndibubivuge uyu munsi bitanyicira Noheli, ariko kugirango umuntu atinze indirimbo yawe waramwishyuye ukajya urenzaho nayandi narangiza aguhe audio mbi, ashyiremo audio itari yayindi wamaze no gusohora ibintu en tout cas ntabwo mwishimiye ariko ndamubabariye kuko ngomba kubabarira, kandi ntagomba kumbera umutwaro. ariko bakagombye kwisubiraho, niba ubona ko umuhanzi yashyizemo imbaraga ze, ukagira icyo ukora..." icyateye uburakari Aline Gahongayire ngo ni ukuba producer Doux yarasohoye indirimbo ya Aline akoresheje audio itariyo , bigahurirana nuko iyi ndirimbo yaramaze igihe kitari gito ategereje ko isozwa, doreko yemeza ko no kuyibona byamubijije icyuya cyane.

Umujyanama wa Aline Gahongayire Bwana Eric Mugisha yatangarije urubuga rwa Nkundagospel.rw ko atari ikibazo cya audio nkuko Aline yabitangaje ahubwo, ari kwakundi indirimbo iyo irimo gusohoka itakaza umwimerere.

Kugeza ubu amakuru atugeraho nuko Producer Doux atigeze ashimishwa nibyatangajwe na Aline Gahongayire , ndetse we ku giti cye akaba yagerageje kuvugana na Aline ariko Aline akamwihoza ntamusubize.

Our Latest Blog

Indirimbo za Gospel 20 z’amashusho zakunzwe mu mwaka wa 2021 kuri...

1.BAHO BY ISRAEL MBONYI : 2.IBUYE BY VESTINE&DORCAS : 3.ADONAI BY VESTINE&DORCAS :

Amarozi, impfu ku bakozi b’Imana bari bakunzwe, ubukwe bw’abahanzi...

Umwaka wa 2021 muri gospel yo mu Rwanda usize byinshi bitazibagirana harimo impfu z’abakozi b’Imana bari bakunzwe, amarozi, isubikwa ry’ibitaramo bikomeye ndetse n’ubukwe bw’abahanzi bakora gospel....

Rose Muhando yahawe impano y’imodoka

Ku munsi w’icyumweru gishize nyuma ya Noheli nibwo umuhanzikazi Rose Muhando yahawe impano idasanzwe y’imodoka. n’ibintu byamunejeje cyane bituma abinyujije kuri instagram ye ashimira abayimuhaye....

Abakristo bahanye igipfunsi murusengero rubura gica Bishop...

Mugihe munsengero hafatwa nk’ahantu hatanga ituze ndetse hakaba naho gusengera ,nyuma ya y’umunsi umwe noheli ibaye kw’itorero rya Olivet Baptist church muri Leta zunze ubumwe z’Amerika habereye...