Minaloc yatangaje ko yemeye ubusabe bw’amadini yasabye gusenga iminsi yose

image

Nyuma y’uko Covid- 19 igeze ku isi yose ndetse no mu Rwanda, hari ingamba nyinshi zagiye zifatwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.
Mu ngamba zafashwe mu Rwanda habanje kuzaho guma murugo mu rwego rwo kwirinda ko abantu bahurira ahantu ari benshi bakaba bakomeza gukwirakwiza iki cyorezo.

Uko icyorezo cyagiye kigenda kirushaho gukomera ni nako ingamba zarushagaho kongerwa ariko leta igahora izirikana ko nubwo hariho Covid-19 ariko abatuye igihugu nabo bagomba kubaho.

Ingamba zagiye zigenda zoroshywa ari bwo guma murugo yaje gukurwaho hakajya hafatwa ingamba zatuma abantu birinda ariko n’ubuzima bugakomeza.

Bimwe mu byari byarafatiwe ingamba hari harimo no gufunga insengero nka hamwe mu hantu bahurira abantu benshi, ariko uko ingamba zorohywaga byaje kugera aho insengero zisabwa kuzuza ibisabwa byo kwirinda Covid-19, zikagenda zifungurwa gake gake hakurikijwe ko ibisabwa byo kwirinda byabonetse .

Nubwo insengero zafunguwe, hakomeje gufatwa ingamba zirimo kwakira abantu bake ndetse no kugabanya iminsi abantu bahuriraga mu nsengero, ariko uko iminsi igenda amadini n’amatorero bakomeje kugaragaza ko iminsi yo kujya mu nsengero yakongerwa bagakomeza kwirinda ariko bakongererwa iminsi.

Kuri ubu minaloc yatangaje ko ikurikije ubusabe bw’ amadini arimo Islam na Kiliziya Gatolika basabaga ko bakongera gusenga iminsi yose nk’uko byahoze, bemeye ubusabe bwa bo bakaba bemerewe gusenga iminsi yose nk’uko byahoze ariko bigakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19.

Kugeza ubu mu Rwanda insengero z’ujuje ibisabwa zemerewe kwakira abantu 30℅ cy’ubushobozi bwazo.

Our Latest Blog

Iryavuzwe riratashye Rose Muhando agiye kwishyura ideni kuri...

Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...

Rwanda Gospel Stars Live isize inkuru ki i Musozi ?

Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...

Ku munota wanyuma abari bagize akanama nkemurampaka muri Rwanda...

Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...