Trending

Sep 24, 2021

LONDRE : Umu Pasiteri w’imyaka 71 afunzwe azira kubwiriza ko Bibiliya itemera gushakana kwabahuje ibitsina

image

Pasiteri John Sherwood, umaze imyaka 71 yigisha Ijambo ry’Imana yatawe muri yombi na Police mu mugi wa Uxbridge, ubwo yabwirizaga abatambuka mu muhanda ku ku cyanditswe kiri mu itangiriro 1

Yavuze ko Imana yatekereje kandi iremera abantu imiryango igizwe na mama, papa, n’abana ariko ntiyigeze itekereza umuryango ugizwe nababiri bahuje ibitsina

Yakomeje avuga ko gushyingiranwa kwabahuje ibitsina ari umuvumo no kugihugu ndetse avuga ko ari ikizira cyakomanze ku nzuzi zacu .

Akibivuga Police yegereye gake gake aho ari kubwiriza maze imuta muri yombi agenda avuga ko azayirega mu nkiko kubera ko bahonyoye uburenganzira bwe ndetse nubwabari bamuteze amatwi

Mu kumuta muri yombi uyu mugabo wimyaka 71 , yavuze ko uko kumuta muri yombi bibyuranyije n’amategeko bituma abantu benshi bakoma indura basaba ko bamurekura ariko Police irabyanga.

Umudamu umwe mu bantu baraho yumvikanye asakuza ati iki gihugu n’igihugu cy’ igikirisitu mumureke akorere Imana "

Our Latest Blog

Ubuhamya bwa bamwe mu bakozi bo mu rugo basaba gushyirirwaho...

Abakora akazi ko murugo baravuga ko babajwe no kuba bahohoterwa muburyo butandukanye bakaba basaba ko bashyirwaho amategeko abarengera, ndetse bagahabwa ijambo bakumvwa mugihe bagiranye ibibazo...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryahabwa...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryashyirwamo imbaraga mu mashuri nka kimwe mu byatuma abana bagira ingeso nziza bikabafasha, kubera ko bituma bamenya ikibi bakamenya no...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bwa Patient Bizimana na...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bw’umuramyi Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira buzabera yamenyekanye. Ubu bukwe bwitezwe nabatari bake bitewe n’urukundo Patient Bizimana asanzwe afitiwe...

Icyanditswe cyo muri Bibiliya Ange Kagame akunda cyane kuruta...

Akenshi bifatwa nkibidasanzwe kubona umuntu uzwi, cyangwa icyamamare agaragaza ibijyanye n’imyemerere ye, urugero nko kubona umuntu wicyamamare ashyira umurongo wa Bibiliya ku imbuga nkoranyambaga...