Kwibuka27 Dr. Apotre Paul Gitwaza yohereje ubutumwa bw’ihumure

image

Mugihe u Rwanda rwibuka ku inshuro ya 27 jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka 1994 , bamwe mubakozi b’Imana bagiye batanga ubutumwa bw’ihumure kubanyarwanda bamwe muribo harimo umuvugabutumwa akaba n’umuyobozi wa Authentic word ministries Dr . Paul Gitwaza yatanze ubutumwa bwibanze cyane gutanga ihumure.

Yagize ati "Shalom
Amahoro n’ihumure by’Imana Data bibane natwe Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi muri 1994.

Kuri iyi nshuro ya 27 Imana ikomeze imitima y’abanyarwanda bose, dufata mu mugongo imfubyi, abapfakazi n’abandi bose babuze ababo.

Imana igusange ihumurize umutima wawe iwuzuze amashimwe n’indirimbo z’ubuhamya bw’ibyo Imana yadukoreye iyi myaka yose itambutse.

Wowe wakomeretse wababajwe n’ibyo waciyemo, Uwiteka agukomeze kandi akwambike imbaraga, aguhe umutima wuzuye amashimwe n’ubuhamya aho uca hose azahakurindira kuko niyo
ndahiro yasezeranye nawe.

« Nunyura mu mazi nzaba ndi kumwe nawe, nuca no mu migezi ntizagutembana. Nunyura mu muriro ntuzashya, kandi ibirimi byawo ntibizagufata kuko ndi Uwiteka Imana yawe, Uwera wa Isirayeli Umukiza wawe. Nagutangiriye Egiputa ho incungu, Etiyopiya n’i Seba nahatanze ku bwawe. » Yesaya‬ ‭43:2-3‬ ‭

Komeza uhange Imana yawe amaso, haranira kwiyubaka, no kwiteza imbere ejo hacu hari ibyiringiro.

Mukomere, mukomeza kwiyubaka.
#Kwibuka27."

Our Latest Blog

Iryavuzwe riratashye Rose Muhando agiye kwishyura ideni kuri...

Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...

Rwanda Gospel Stars Live isize inkuru ki i Musozi ?

Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...

Ku munota wanyuma abari bagize akanama nkemurampaka muri Rwanda...

Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...