Kiliziya Gatolika yatangiye amavugurura abakirisitu bayo bitezeho ko abapadiri bakwemererwa gushyingirwa abagore bakaba abapadiri.

image

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis yatangije amavugurura akomeye muri Kiliziya Gatolika agiye kubaho ku nshuro ya mbere mu myaka 60 ishize.

Iki gikorwa cyo kuvugurura cyatangiye mu mpera z’iki Cyumweru cyatangiriye i Vatican ndetse kikaba kizamara imyaka ibiri.

Aya mavugurura kandi azasiga nibura buri Paruwasi yo ku Isi yose igize uruhare mu gutanga ibitekerezo ku mpinduka zikwiriye kuba muri Kiliziya n’ahazaza hayo.

Bamwe mu bakirisitu Gatolika bizeye ko ayo mavugurura azasiga impinduka zikomeye n’umucyo ku ngingo zitavugwaho rumwe zirimo kuba abagore bakwemererwa kuba Abapadiri, kuba Abapadiri bakwemererwa gushyingirwa no ku zindi ngingo zirimo ababana bahuje ibitsina, ndetse hakaba n’abandi bavuga ko aya mavugurura ashobora gusiga ahubwo Kiliziya Gatolika ivuye ku mahame yayo.

Bahuriza ku kuba muri iki gihe, kuba imbaraga nyinshi zashyirwa mu mavugurura bishobora gusiga ibindi bintu by’ingenzi birimo nk’ibibazo bya ruswa biri muri Kiliziya muri iki gihe bifata umurego.

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...