Trending

Sep 24, 2021

Kenya:Willy Paul wakoraga umuziki uhimbaza Imana yawuteye umugongo ashinja bagenzi be uburyarya

image

Wilson Abubakar Radido a.k.a. Willy Paul amaze imyaka igera kuri 11 muruganda rwa muzika. numwe mubahanzi bakunzwe cyane mumuziki uhimbaza Imana mu igihugu cya Kenya . kuri ubu yamaze kwinjira mumuziki usanzwe tuzi nka Secular, nicyemezo yafashe muburyo butunguranye kubakunzi be.

Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram Willy Paul yavuze ko impamvu zatumye atera umugongo umuziki uhimbaza Imana ari 3 : kuba indirimbo ze zidakinwa , urwango bagenzi be bakora umuziki uhimbaza Imana bari bamufitiye ndetse nivangura. yagize ati "bamwe muri mwe mwambajije impamvu naretse umuziki uhimbaza umwami wacu Yesu Kristo kandi nubwo nubwo hari abanyise amazina atandukanye kuko ntagihimbaza Imana mundirimbo zanjye, kuri bo ndimubi nibyo nkora nibibi, nubundi abo nibo bandwanyije igihe nari nkiri iruhande rwa Yesu."

Willy Paul yanahishuye ko ubwo yaririmbaga umuziki uhimbaza Imana yakomeretse cyane igihe no kwiheba yagize ati"barankomerekeje cyane, namaze amezi 4 ndwaye indwara yagahinda , ndira ijoro namanywa aho niho nafatiye umwanzuro ko ntakomeza kubaho gutyo."

Our Latest Blog

Ubuhamya bwa bamwe mu bakozi bo mu rugo basaba gushyirirwaho...

Abakora akazi ko murugo baravuga ko babajwe no kuba bahohoterwa muburyo butandukanye bakaba basaba ko bashyirwaho amategeko abarengera, ndetse bagahabwa ijambo bakumvwa mugihe bagiranye ibibazo...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryahabwa...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryashyirwamo imbaraga mu mashuri nka kimwe mu byatuma abana bagira ingeso nziza bikabafasha, kubera ko bituma bamenya ikibi bakamenya no...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bwa Patient Bizimana na...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bw’umuramyi Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira buzabera yamenyekanye. Ubu bukwe bwitezwe nabatari bake bitewe n’urukundo Patient Bizimana asanzwe afitiwe...

Icyanditswe cyo muri Bibiliya Ange Kagame akunda cyane kuruta...

Akenshi bifatwa nkibidasanzwe kubona umuntu uzwi, cyangwa icyamamare agaragaza ibijyanye n’imyemerere ye, urugero nko kubona umuntu wicyamamare ashyira umurongo wa Bibiliya ku imbuga nkoranyambaga...