Kenya : Bea na Ndutira itorero babarizwamo rya Calvary ryabahagarikije bashinjwa ibyaha bitandukanye

image

Bea na Ndutira ni bamwe mubahanzi basanzwe bazwi mundirimbo ziri munjyana y’igisirimba, bakaba basanzwe babarizwa mu igihugu cya Kenya aho bakorera umurimo w’Imana mw’itorero rya Calvary Wide Fellowship Ministries, iri ni ishami rya Calvary yahano mu Rwanda ahazwi nko kwa Christophe ahakunze kubera agatatu i Remera muri Nazarene.

Kuri uyu wa kane nibwo byamenyekanye ko Bea na Ndutira bahagaritswe n’itorero rya Calvary Wide Fellowship Ministries, ubuyobozi bw’iri torero ribinyujije mw’ibaruwa ryandikiye ubuyobozi bw’ihuriro ry’amatorero yo muri Kenya yibumbiye muri Shalom ndetse na Evangelical family hamwe naza Ministere zose zikorera muri Kenya,ryatangaje ko ryahagaritse Bea na Ndutira kumirimo yose bakoraga mw’itorero ndetse ryibutsa nandi matorero kutabemerera kugira umurimo bakora muri ayo matorero kugeza ubwo bazaca bugufi bagasaba imbabazi.

Bea na Ndutira bahagaritswe kubera imyitwarire idahwitse irimo gusuzugura abayobozi b’itorero, kubiba amacakubiri mw’itorero ndetse no gutuka ababyeyi babo.

Our Latest Blog

Iryavuzwe riratashye Rose Muhando agiye kwishyura ideni kuri...

Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...

Rwanda Gospel Stars Live isize inkuru ki i Musozi ?

Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...

Ku munota wanyuma abari bagize akanama nkemurampaka muri Rwanda...

Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...