Trending

Sep 28, 2021

Kamonyi : Umuturage arasaba kwemererwa kubaka nyuma y’uko itorero rya ADEPR ryemeye kumwubakira ubuyobozi bwa leta bukabyanga.

image

Murwanashyaka Chrestien wo mu murenge wa Rugarika, akagari ka Kigese mu mudugudu wa Mibirizi mu karere ka Kamonyi yavuze ko ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR bwemeye kumwubakira ariko ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarika burabyanga, buvuga ko atemerewe kuhubaka kuko hagenewe ubuhinzi.

Uyu musore avuga ko yakuze atazi umuryango we kuko ababyeyi be bitabye Imana mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma aza kurerwa n’abagira neza.

Murwanashyaka yavuze ko amaze kugera mu myaka y’ubukure , nibwo umugiraneza yaje kumwemerera ubutaka kugira ngo atangire kwiyubakira no kwishakira ubuzima muri rusange.

Uyu mugiraneza amaze kubumwemerera, yagejeje igitekerezo cye ku itorero rye rya ADEPR asanzwe asengeramo kugira ngo rimufashe kubaka .

Uyu musore yavuze ko itorero ryabyemeye ariko mu gihe yari atangiye kubumba amatafari, abayobozi bo ku murenge barimo DASSO baje barayamena bavuga ko nta byangombwa afite.

Yagize ati “Ubwo baraje bampa imiganda yo kubumba, tugezemo hagati turi kubumba ,SEDO w’akagari ndetse n’umuyobozi ushinzwe imyubakire ku murenge baraza amatafari barayamena. icyo gihe batwaye n’ibikoresho gusa nyuma baza kubinsubiza, barambwira ngo nzabanze nsabe ubufasha niba nshaka kubaka ariko nubake mfite ibyangombwa .”

Ubwo nibwo itorero rya ADEPR ryandikiye ubuyobozi bw’umurenge wa Rugarika ibaruwa risaba ko uyu musore yahabwa uburenganzira bwo kubakirwa.

Uyu musore yavuze ko ibaruwa yayijyanye ku kagari maze asabwa kuyigeza ku murenge ,ageze ku murenge abwirwa kuyigeza ku muyobozi ushinzwe imiturire mu murenge.

Murwanashyaka yakomeje avuga ko umuyobozi ushinzwe imiturire mu murenge, yamubwiye kujya kubwira Pasitori Muhizi Jean Nepomuscene, uhagarariye itorero rya ADEPR kuza kuvugana nawe kuko hari ibyo yagombaga kumusaba.

Nyuma uyu musore yaje kubwirwa ko igishushanyo mbonera cy’aho yifuza kubaka cyerekana ko hagenewe ubuhinzi, nyamara ku cyangombwa cy’ubutaka cye cyanditseho ko hagomba guturwa, akaba avuga ko atazi impamvu zashingiyeweho bemeza ko hagenewe ubuhinzi kandi abandi bakaba bari kuhazamura inyubako.

Yagize ati “Ubu abandi bari kuhubaka ndetse n’ubu hari umuntu twegeranye uhujuje inzu kandi baza kumena amatafari, hari umuntu wari kubaka iruhande rwa njye nawe baraje bamwambura ibikoresho, agenda abakurikiye,sinzi ibyo bumvikanye arangije ahita anahubaka mu gitondo inzu iruzura.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugarika, Umugiraneza Malta, yatangarije Umuseke dukesha iyi nkuru, ko ikibazo cye bakimenye ndetse ko bamumenyesheje ko aho yifuza kubaka hagenewe ubuhinzi.

Ati“ Yarabitumenyesheje bajya ku musurira ikibanza ngo tubone kumureka yubake .N’abagize komite ya site yashakaga kubakamo twabasabye ko bamworohereza ntibamwake amafaranga ya site. Gusa dusanga ari mu buhinzi hatemewe kubakwa.”

Hari amakuru avuga ko muri aka kagari kugira ngo umuturage yubake, abanza gutanga ruswa kugira ngo yemererwe .

Uyu muturage arasaba ko yahabwa icyangombwa cyimwemerera kubaka kuko kugeza ubu hari abandi bari kwemererwa kandi ubutaka ari bumwe bityo akibaza impamvu we akomeje kwangirwa.

Our Latest Blog

Kamonyi : Umuturage arasaba kwemererwa kubaka nyuma y’uko itorero...

Murwanashyaka Chrestien wo mu murenge wa Rugarika, akagari ka Kigese mu mudugudu wa Mibirizi mu karere ka Kamonyi yavuze ko ubuyobozi bw’itorero rya ADEPR bwemeye kumwubakira ariko ubuyobozi...

Umuryango w’umuhanzi Thacien Titus wahaye umuhanzi Theo...

Thacien Titus na madamu we bahaye umuhanzi Uwiringiyimana Theogene uzwi ku izina Bosebabireba inzu y’ubucuruzi yo gucururizamo. Ibi Titus yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Impanuro tv, ubwo...

Bishop Harerimana Jean Bosco yavuze ko yishimiye imirimo...

Nyuma ya masengesho y’iminsi mirongo ine yakozwe n’itorero Zeraphath Holy Church, Bishop Harerimana Jean Bosco umuyobozi w’iri torero yagaragaje ko yishimiye umusaruro wavuye muri aya masengesho....

Itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR ryashyizeho abayobozi baryo...

Ubuyobozi bwa ADEPR bwatangaje ko bwashyizeho abayobozo bashya b’iri torero. Mu mama nkuru y’abashumba yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021 yabereye I Kigali muri Hoteli Dove ku...