Judith Babirye wakunzwe cyane mumuzika uhimbaze Imana yeruye avuga ukuri kose kwibyamubayeho

image

Judith Babirye umwe mubahanzikazi bayoboye abandi mugihugu cya Uganda mumuzika uhimbaza Imana abinyujije kurukuta rwe rwa facebook yeruye avuga ihohoterwa rishingiye kugitsina yakorewe nuwahoze ari umugabo we.

Mu myaka ishize, hagiye havugwa amakuru ko umuhanzikazi akaba n’umunyepolitike abayeho mubuzima bwagahinda gakabije kubera urushako rubi yagize nyuma yo gushakana nuwitwa Paul Musoke Ssebulime.

Nyuma y’igihe kirekire acecetse ntacyo arabivugaho, uyu muhanzikazi yahisemo gushyira hanze ukuri kose kubyavugwaga.

Yagize ati “Ndashaka kubasangiza ibintu binyerekeyeho bifitanye isano n’ukwezi kwa 8, mugihe cyose naba ndiho cyangwa cyangwa mpfuye mukwiye kubimenya ko nigeze gukorerwa ihohoterwa rishingiye kugitsina ! yego, nk’icyamamare, umugore w’umunyapolitike, icyitegererezo, umubyeyi, ndetse umuntu uvugira muruhame. nahishe amarira yanjye n’umubabaro mbishira munsi yo kumwenyura nkajya nseka ngamije kwibagirwa ahahise hanjye. ariko nanone sinshobora kwirengagiza ingaruka byangizeho kubuzima bwo mumutwe. buri munsi mpora mpangana n’ihungabana
kwiganyira, kumva mfite ubwoba ndetse no kugira inzozi,”

Judith Babirye yakomeje avuga ko akiri munzira yo gukira anashimira Imana, umuryango we, inshuti, ndetse n’abaganga bamubaye hafi. yavuze ko impamvu yahisemo gushyira hanze ukuri kose aruko yasanze adashobora guceceka, mugihe abizi neza ko kugeza uyu munsi hakiri abadamu bakomeje gutakaza ubuzima kubera gukorerwa ihohoterwa rishingiye kugitsina.

Judith Babirye yamenyekanye cyane mundirimbo zirimo "Yesu beera nange" nizindi zitandukanye.

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...