Jean Lambert Gatare avuga ko hari umuhigo yahigiye Imana mugihe cya Jenoside yifuza guhigura

image

Umunyamakuru akaba numwe mubayobozi ba Radio Isango star Jean Lambert Gatare avuga ko agifite umuhigo yahigiye Imana mugihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yifuza guhigura mugihe Imana yaba ikimutije ubuzima.

Ibi yabitangarije kuri Radio10 mukiganiro cyagaragazaga uko imikino yarokoye abahigwaga cyari cyatumiwemo Sinzi Tharcisse ukina karate , Hussein wahoze akinira Kiyovu ndetse na Jean Lambert Gatare usanzwe ari umukunzi wa Rayon sport.

Jean Lambert Gatare yagarutse kurugendo rwe rwo kurokoka kuva i Nyange kugera i Muhanga nuburyo yagiye abona abo mumuryango we bicwa kugeza ubwo arokotse hari naho avuga ko byageze ubwo ahigira Imana umuhigo wuko naramuka arokotse azakora ibikorwa by’ubugiraneza harimo gufasha abakene no kubabarana naba babaye.

Yagize ati"mubintu nahigiye Imana nshobora kuba ntaragezeho ariko Imana ikintije ubuzima byazashoboka , nuko najyaga nyibwira, Mana undokoye nihaye inshingano yo kuzafasha abakene , ubabaye nzagerageza kubabarana nawe icyo nzaba nshoboye nzagikora , malheureusement twibagirwa vuba nk’abantu nshobora kuba ntabyo nakoze ariko ndacyasaba Imana imbaraga kugirango nzagire icyo nakora kindi."

Lambert Gatare avuga ko Imana yakoresheje ingabo zahoze ari iza RPA zikamurokora azarinda ava muri ubu buzima atibagiwe izo akamaro zamugiriye.

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...