Trending

Sep 24, 2021

"Izi mbuga nkoranyambaga zirahemba kandi zikatwubaka mu butunzi ariko ubuhenze kurusha ubundi n’ubugingo buhoraho ." DON MOEN

image

Don Moen yasabye abaririmba Gospel kwisi guha umwanya ibikubiye mubyo batanga (content) kurusha ukubaka no gushyira umutima n’ubumenyi bwose ku mbuga nkoranyambaga (Social Media content)

Ibi yabivugiye mu kiganiro ngarukamwaka cya CCM Magazine igirana n’abahanzi bateye imbere.

Yagize ati " nibyiza kwigwizaho abadukurikira kandi tukabategurira ibintu bibubaka haba mu mwuka cyangwa mu marangamutima ariko abaririmbyi bo mumahanga yose bakwiriye guha umwanya ibikubiye mubyo batanga indirimbo zifite ireme , zubakitse mu mwuka no mubuhaga aho gutwarwa n’umwuka w’imbuga nkoranyambaga gusa ngo bamenyekane"

Yakomeje avuga ko izi mbuga zihemba kandi zikatwubaka mu buryo bw’ubutunzi nibyiza ariko ubuhenze kurusha ubundi n’ubugingo buhoraho .

Don Moen ari mu baririmbyi bakomeye mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Ubusanzwe azwi nka Don Moen muri muzika, ariko amazina ye yukuri ni Donald James Moen yavukiye muri Amerika wavutse tariki ya 29 Mutarama 1950, ku myaka 68 ye y’amavuko ni umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo (zo kuramya Imana), ni umu-producer, ni Pasitori, akaba anagira ibiganiro kuri Radio.

Don Moen azwi cyane mu ndirimbo zitandukanye nka ; We Give You Glory, God Is Good All The Time, God With Us, God Is Good I Will Sing, God Will Make A Way, Heal Me O Lord, Give Thanks, Here We Are, and Hallelujah To The Lamb n’izindi yagiye akora zikamamara ku rwego rw’Isi.

Don Moen indirimbo ze zegukanye ibihembo bitandukanye nk’icyo yatwaye mu 1992, aha indirimbo ye yitwa ‘God Will Make A Way’ yabaye indirimbo y’umwaka, mu 1993, 1994, 1995 atwara igihembo cya Album nziza y’umwaka, mu 1999 indirimbo ye iba iy’umwaka ndetse no mu 2004 yatwaye igihembo cya Album nziza iri mu rurimi rwo muri Esipanye. Ibi byose yabitwaraga mu bihembo byabaririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ‘Dove Awards’.

Our Latest Blog

Ubuhamya bwa bamwe mu bakozi bo mu rugo basaba gushyirirwaho...

Abakora akazi ko murugo baravuga ko babajwe no kuba bahohoterwa muburyo butandukanye bakaba basaba ko bashyirwaho amategeko abarengera, ndetse bagahabwa ijambo bakumvwa mugihe bagiranye ibibazo...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryahabwa...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryashyirwamo imbaraga mu mashuri nka kimwe mu byatuma abana bagira ingeso nziza bikabafasha, kubera ko bituma bamenya ikibi bakamenya no...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bwa Patient Bizimana na...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bw’umuramyi Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira buzabera yamenyekanye. Ubu bukwe bwitezwe nabatari bake bitewe n’urukundo Patient Bizimana asanzwe afitiwe...

Icyanditswe cyo muri Bibiliya Ange Kagame akunda cyane kuruta...

Akenshi bifatwa nkibidasanzwe kubona umuntu uzwi, cyangwa icyamamare agaragaza ibijyanye n’imyemerere ye, urugero nko kubona umuntu wicyamamare ashyira umurongo wa Bibiliya ku imbuga nkoranyambaga...