Trending

Aug 30, 2021

"Iyo ngiye gusenga bamwe banyita inyamanswa abandi umukobwa mubi"Mariya

image

"Ngiye kuzapfa ntabonye umugabo, abagabo banyita umugore mubi kw’Isi hose" ibi nibyavuzwe na Mariya umukobwa ubayeho mubuzima bwo kutagira umuntu umwereka ko nawe ari umuntu wakundwa nkabandi.

Imana irema abantu badafite ubumuga niyo irema nabafite ubumuga, mugihe cyose usesereje cyangwa ugatuka umuntu waremwe n’Imana, ujye umenya ko uba urimo gutuka Imana yamuremye urimo gutesha agaciro imirimo y’Imana.

Uyu yitwa Mariya avuga ko abantu bakunze kumwibasira cyane, bamwita umukobwa usa ninyamanswa abandi bakamwita umukobwa mubi kw’Isi ibi bikunze kumubaho cyane iyo agiye gusenga cyangwa kw’Isoko, ariko we ntabwo abyitaho kuko we ubwe iyo yirebye mundorerwamo yibona nk’umukobwa mwiza kw’Isi hose, Mariya akomeza avuga ko abantu bamubwira ko atazigera abona umugabo wamwemera ngo barushinge ariko ntabwo ibyo kuri we bimuhungabanya .

Kubijyanye n’umusatsi we uburyo umeze Mariya avuga ko nawe adashobora gusobanura uburyo umusatsi we wamuvuyeho, yavuze ko yagiye kuryama mugitondo abyutse asanga nta musatsi agifite, ndetse uwo musatsi ntiyigeze amenya aho wagiye kuko atigeze anawubona kuburiri bwe. ahamya ko umusatsi we yawubuze muburyo bw’igitangaza.

Mariya avuga ko afite intego yo kuzaba umunyamideli kandi ataracika intege zo kugera ku intego ye.

Our Latest Blog

Pasteri Gideon yaburiye abagore bambara inkweto ndende n’abagabo...

Pasteri Gideon Akande, aherutse gutangaza ko abagabo bakomeje kwiyogoshesha inyogosho zigezweho zo gucamo akarongo mumutwe, abo bagabo badateze kubona ijuru kuko atari abagabo bokwizerwa....

Umuyobozi wa RGB yagize yasubije abayobozi bafite insengero...

Abasengera mu nsengero zimaze igihe kirenga umwaka zitarafungurwa, ndetse n’abayobozi bazo, barasaba inzego zibishinzwe ko harebwa izamaze kuzuza ibisabwa nazo zikaba zafungurwa zikongera...

Mu itorero rya anglican Paruwasi Gikondo abageni barwaniye...

Iyi nkuru ni impamo nubwo benshi bamenyereye ko za youtube zajemo kubeshya, ariko amakuru atugeraho nuko ibi byabaye ari ukuri ubwo Dukuzumuremyi Janviere yamenyaga ko umugabo we Niyonsaba...

"Iyo ngiye gusenga bamwe banyita inyamanswa abandi umukobwa...

"Ngiye kuzapfa ntabonye umugabo, abagabo banyita umugore mubi kw’Isi hose" ibi nibyavuzwe na Mariya umukobwa ubayeho mubuzima bwo kutagira umuntu umwereka ko nawe ari umuntu wakundwa nkabandi....