Iturufu 2 zahaye Aline Gahongayire umusaruro mu kibuga cya Gospel ya none

image

Kuki Aline Gahongayire akomeza kuba umuhanzikazi wihariye imbuga nkoranyambaga ?

Aline Gahongayire afatwa nk’umuhanzi kazi umaze igihe ugereranyije n’abahanzi baje vuba . Uko iminsi yagendaga , Aline Gahongayire yagiye yubaka ubushobozi ndetse avugurura imyandikire y’indirimbo n’ imiririmbire bituma ibihangano bye bimuhesha abakunzi benshi mu gihe gishize .

Uko kwibanda ku bintu abandi bahanzi badakunda kwitaho biri mu byamujyane kurundi rwego rwo kuza mu bahanzikazi bakurikiranwa cyane ku mbugankoranya mbaga mu Rwanda.

Iturufu ebyiri za Aline Gahongayire kandi zamuzaniye umusaruro

1. Kuvugurura imyandikire n’imiririmbire

Indirimbo za Aline ziherutse kugacishaho bikomeye mu bihe bishize bitewe nuko yazanye imyandikire itari menyerewe cyane mu ndirimbo ze za kera . Urugero Indirimbo ndanyuzwe ari nayo yamufunguriye ikirere mu ndirimbo zamuhundagajeho abakunzi ndetse na warampishe . Si imyandikire gusa ahubwo na tekinike zimiririmbire ya Aline byarahindutse cyane ugereranyije nuko yakoraga indirimbo ze za cyera .

2.Gukoresha imbuga nkoranyambaga yabigize umwihariko

Aline Gahongayire ari mu bahanzi bakoze cyane ku mbuga nkoranyambaga kandi bakurikiranwa cyane ugereranyije nabandi bahanzikazi mu Rwanda.

Uku kwitonda akabikora neza byatumye ajya kurundi rwego rwiza aho byazamuye umubare wabamusura ukagera ku rwego rukomeye , bituma n’ibihangano bye bizamuka .

Ubusanzwe Aline Gahongayire akunda kumvikana mu bahanzi batajya baruca ngo barumire igihe cyose yibasiwe cyangwa yagize ibitero byaba mu buzima bwe bwite , ubwibanga ndetse nabiha kumwataka.

Yakunze kujya agaragara akoresha imbuga nkoranyambaga ze asubiza cyangwa anenga abihaye kumuhinyuza(critiques) cyangwa abatumva ibintu kimwe nawe .

Mu minsi ishize aherutse kuvugira kuri channel imwe mu Rwanda aho yumvikanye yibasira abantu bamwanga.

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...