Ubuyobozi bwa ADEPR bwatangaje ko bwashyizeho abayobozo bashya b’iri torero.
Mu mama nkuru y’abashumba yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri 2021 yabereye I Kigali muri Hoteli Dove ku Gisozi, yemeje Pasiteri Isaie Ndayizeye nk’umushumba mukuru ndetse na Pasiteri Eugene Rutagarama nk’umushumba mukuru wungirije b’itorero rya Pantekote mu Rwanda ADEPR.
Iyi mama kandi yashyize abandi bayobozi mu myanya itandukanye harimo Pasiteri Herman Budigiri yagizwe umuyobozi nshingwabikorwa w’iri torero, Madame Gatesi Vestine yagizwe umuyobozi ushinzwe abakozi n’ubutegetsi, naho Madame Uwizeyimana Beatrice aba ushinzwe imari n’imishinga mu itorero ry’ADEPR.
Iri tangazo rivuga ko igihe cyo kwimika umushumba mukuru n’umushumba mukuru wungirije kitaramenyekana ariko kizamenyekana mu minsi iri imbere.
Pasteri Ndayizeye Esaie
Pasteri Ndayizeye Esaie
Pasteri Eugene Rutagarama
Gatesi Vestine
Pasteri Herman Budigiri
Komite yose
Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...
Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...
Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...
Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...