Israel Mbonyi yakoze igitaramo cyitabiriwe n’abantu bake bafite ubutumire afatiramo amajwi n’amashusho bya Album ya 3

image

Umuhanzi Israel Mbonyi kuri uyu wa gatatu dusoje yakoze igitaramo cyitabiriwe n’abantu bari bafite ubutumire gusa.

Iki gitaramo cyabaye mu masaha y’umugoroba kibera mu Karere ka Gasabo mu umurenge wa Gisozi mu ubusitani bwa Romantic (Romantic Garden), n’igitaramo cyitabiriwe n’abantu bari bahawe ubutumire, amakuru atugeraho ya bamwe mu bantu barihafi y’uyu muhanzi Israel Mbonyi avuga ko impamvu yabikoze muri ubwo buryo byatewe nuko yifuzaga gufata amajwi n’amashusho mu uburyo bwa Live by’indirimbo zigize album ye ya gatatu yitegura gushyira hanze bityo akaba afite umubare yari yateganyije ntarengwa ugomba kwitabira icyo gitaramo yagombaga gufatiramo amajwi n’amashusho biri live.

Umuhanzi twabashije kumenya waririmbye muri icyo gitaramo ni Rene Patrick, abitabiriye icyo gitaramo babanje gusabwa kwipimisha Covid-19 nkuko amabwiriza abivuga.

Iki gikorwa cyo gutanga ubutumire ku bantu bake bahafi ye bakitabira igitaramo cyo gufata amashusho n’amajwi ni ku inshuro ya kabiri agiteguye, icyari cyakibanjirije yari yagiteguriye muri Serena Hotel mumyaka igera kuri 3 ishize.

Biravugwa ko uyu muhanzi yifuza kuzamurika ino album ye ya 3 muminsi iri mbere mu igitaramo cyagutse ashobora gukorera muri Kigali arena ntagihindutse.

Our Latest Blog

Iryavuzwe riratashye Rose Muhando agiye kwishyura ideni kuri...

Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...

Rwanda Gospel Stars Live isize inkuru ki i Musozi ?

Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...

Ku munota wanyuma abari bagize akanama nkemurampaka muri Rwanda...

Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...