Iryavuzwe riratashye Rose Muhando agiye kwishyura ideni kuri bamwe mubigeze kumutumira bamwishyuye ntiyitabire ubutumire bwabo

image

Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo akabwishyura, niko birangiye bibaye.

Nyuma yuko ageze mu Rwanda ku umunsi wo kuwa kane w’icyumweru gishize aje ku ubutumire bw’igitaramo Praise&Worship Live Concert cyaraye kibaye mw’ijoro ryatambutse. byakomeje kuvugwa ko itorero rya Foursquare yigeze gutenguha mu mwaka wa 2017 ubwo yari yishyuwe bikarangira atitabiriye igitaramo, bagize ibiganiro n’uyu muhanzikazi kugirango abashe kwishyura isezerano yari yatanze ntaryubahirize.

Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere, nibwo byamenyekanye ko aribuze gutaramira muri iryo torero rihehereye Kimironko, mugiterane iri torero ririmo cy’ibyumweru 7 bise ibyo gusibura amariba. uyu muhanzikazi akaba agiye kuhataramira guhera i saa kumi nimwe z’umugoroba.

Rosa Muhando ubwo yari mukiganiro n’abanyamakuru yavuze ko icyamuteye gutenguha abantu bagiye bamutumira mu Rwanda ari ibihe yararimo bitari byiza, ariko kandi atifuza kuvuga mw’itangazamakuru kuko bireba ubuzima bwe bwite.

Our Latest Blog

Iryavuzwe riratashye Rose Muhando agiye kwishyura ideni kuri...

Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...

Rwanda Gospel Stars Live isize inkuru ki i Musozi ?

Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...

Ku munota wanyuma abari bagize akanama nkemurampaka muri Rwanda...

Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...