Iran : Guverineri yakubitiwe ku ruhimbi mu musigiti ubwo yavugaga ijambo

image

Mu gihe yarari gutanga imbwirwaruhame mu nama yaberaga mu musigiti Guverineri w’intara ya Azerbaijan y’iburasirazuba muri Iran, yakubiswe urushyi.

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu ubwo uyu Guverineri Zeinolabedin Khorram umaze iminsi mike agizwe guverineri wa Azerbaijan y’iburasirazuba yari yitabiriye inama.

Ubwo Guverineri Khorram yari ari kuvuga ijambo mu nama yabereye mu musigiti witiriwe Imam Khomeini, hari umugabo watambutse amusanga ku ruhimbi, amukubita urushyi.

Mu mashusho yashyizwe kuri Internet n’ibiro ntaramakuru Fars News Agency, agaragaza umugabo ahaguruka mu ruhame aho abandi bari bicaye, kugeza ubwo yasangaga Khorram akamukubita urushyi, akanamuhirika.

Abashinzwe umutekano bahise bahagoboka, bafata uwo mugabo baramusohora.

Uwo mugabo wafashwe ngo yabwiye Polisi ko yakubise Guverineri kubera ko yakingije umugore we Covid-19, aho kwita ku bagore b’abandi.

Hari ibinyamakuru byatangaje ko uwo mugabo wakubise Guverineri yitwa Ayoub Alizadeh akaba asanzwe mu ngabo za Iran.

Iyo nama kandi yari yitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo Minisitiri w’Umutekano n’abakora mu biro by’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Khamenei.

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...