Inyigisho 4 zizibandwaho muri Afrika Haguruka igiye kuba ku inshuro ya 22

image

Nkuko tubikesha umuryango wa Authentic Word Ministries ndetse n’amatorero ya Zion Temple Celebration ategura igiterane cy’ Afrika Haguruka hamaze kumenyekana igihe iki giterane kizabera ndetse n’inyigisho zizibandwaho.

Mw’itangazo ryagenewe abanyamakuru ryasohotse kuri uyu wagatanu, hatangajwe ko iki giterane kizatangira ku taliki ya 11 Nyakanga 2021 gisozwe taliki ya 18 Nyakanga 2021, insanganyamatsiko yacyo kuri ino nshuro iri muri Ezekiyeli 37:1-10.

Kubera impamvu za covid-19 biteganyijwe ko Afrika Haguruka y’uyu mwaka izaba hakoreshejwe uburyo bw’iyakure, inyigisho zizibandwaho kuri ino nshuro hari inyigisho zerekeranye n’umuryango,uburezi, ndetse hanigwe n’uburyo Afrika ikeneye ubucuruzi buzana iterambere kandi bukorwa muburyo bwubahisha Imana.

Hateganyijwemo nibindi bikorwa birimo Kuramya no Guhimbaza Imana, ijambo ry’ububyutse, gahunda y’urubyiruko izwi nka Youth arise ndetse hazabaho n’ibiganiro bizajya bitangwa ninzobere z’abakozi b’Imana.

Iki giterane kizajya gica kuri Youtube, Facebook ndetse no kuri Authentic tv (Star Times channel 111 ndetse na Canal+channel 348) usibye aho kandi kizananyuzwa kuri radio Authentic nizindi radio zose z’abaturage zigenga.

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...