Imwe munyubako z’urusengero yafashwe ninkongi ubwo bari mumuhango wo gusezera bwa nyuma TB Joshua

image

Nyuma y’amasaha abiri abakristo bo mw’itorero rya Synagogue (Church of all nations ) bamaze gucana amabuji mumuhango wo gusezera bwa nyuma nyakwigendera TB Joshua umwe mubahanuzi bari bakunzwe k’umugabane wa Afrika, imwe munyubako y’iryo torero yafashwe n’inkongi y’umuriro.

Ibyo byabereye ku nyubako isanzwe yakirirwamo abantu bose baba basuye iri torero n’abakristo baho, iyo nyubako ifatwa nka resitora y’iryo torero, muri iyo nkongi y’umuriro nta muntu numwe wahakomerekeye kuko abantu babimenye hakiri kare bagahita basohoka , abashinzwe ubutabazi bw’inkongi z’umuriro baje kuzimya iyo nkongi itarafata izindi nyubako z’urusengero.

Ubuyobozi bw’iritorero bwashyize hanze itangazo buvuga ko icyateje iyi nkongi ari ikibazo cyaturutse kumashanyarazi , bamwe mubakristo bari baraho batangarije itangazamakuru ko imyaka bamaze bateranira kuri iryo torero aribwo bwa mbere ibi byari bibaye kuri iri torero.

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...