Trending

Sep 7, 2021

Imwe mumiryango idaharanira inyungu y’abanyamulenge iragira inama Mbonyi gusubika ibitaramo agomba kwitabira i Burundi

image

Nyuma y’uko umuhanzi Israel Mbonyi atangaje ko agiye kwitabira ibitaramo bizamara iminsi 3 mu igihugu cy’i Burundi, biranashoboka ko byarangira abisubitse cyangwa akazitabira iminsi 2 ya nyuma , ibi bije nyuma yuko imwe mumiryango idaharanira inyungu y’abanyamulenge imwandikiye kurubuga rwe rwa Twitter imwibutsa ko amataliki azitabiraho ibitaramo ariyo taliki ya 13,14 na 15 Kanama aribwo abanyamulenge bazaba bibuka abanyamulenge biciwe mu Gatumba bazira ko ari abanyamulenge (Ubwoko) nk’umwe muribo atagakwiye kujya kwishima abandi bari mubihe byo kwibuka, mubutumwa bamuhaye bagaragaje ko atari igihe cyiza cy’ibirori ahubwo ari igihe cyo kunamira abo mubwoko bwabo bazize uko baremwe.

Iyo miryango idaharanira inyungu y’abanyamulenge harimo Mahoro Peace Association ndetse nuwitwa Gatumba Refugees Survivors Foundation Inc, iyi nimwe mumiryango ikomeye mubwoko bw’abanyamulenge , mugihe cyose Israel Mbonyi yakwemera inama yagiriwe hari uburyo bugera muri 2 bushobora kubaho, uburyo bwa mbere nukwemera gusiba igitaramo cy’italiki ya 13 Kanama kuko ari nawo munsi izi nzirakaregane zibukirwaho indi minsi isigaye akitabira, ubundi buryo nugusubika iyi minsi yose murwego rwoguha icyubahiro benewabo b’abanyamulenge biciwe mu Gatumba mu igihugu cy’u Burundi.

Hategerejwe kureba icyo Israel Mbonyi azatangaza nyuma y’inama yagiriwe ndetse no kureba kuruhande rw’abari bateguye iki gitaramo uko bazitwara mugihe yabasubitse ibi bitaramo, dore ko icyemezo cyose cyafatwa hanashingirwa kumasezerano yagiranye n’abamutumiye, amakuru atizewe avuga ko ngo yaba yarahawe amafaranga agera ku 10,000 by’amadorali .

Nimugihe kandi yaba yiyemeje kwitabira ariya mataliki yose bishobora kutamubera byiza mubwoko aturukamo bw’abanyamulenge agafatwa nkuwutahaye agaciro ibyo abakuru bamugiriyemo inama.

Our Latest Blog

Nigeria:Pasteri yatwitse imisatsi y’umugore naza Make up ze nyuma...

Muri Nigeria mumujyi wa Abuja hari umuvugabutumwa witwa Cyril Utomi yasangije amafoto y’umusatsi w’umugore, ndetse n’ibikoresho yakoreshaga byo kwisiga mumaso arimo kubitwika nyuma yuko uwo mugore...

Apostle Paul Gitwaza yakomoje kubimaze iminsi bimuvugwaho...

Nyuma yuko hamaze iminsi bimwe mubinyamakuru bikorera kuri murandasi cyane cyane za youtube channels byibasira Apotre Paul Gitwaza. Apotre Gitwaza kuri iki cyumweru ubwo yarimo abwiriza...

Tanzaniya : Umupasiteri akaba n’umudepite washishikarije abayoboke...

Nyuma y’uko Pasiteri Josephat Gwajima wo mu Itorero rye rya ‘Glory of Christ Tanzania Church’ ndetse akaba n’umudepite, yumvikanye abwira abayoboke be kutiteza urukingo rwa Covid-19, yahagaritswe...

Apôtre Mignonne na Bishop Masengo bageneye ubutumwa amatorero...

Apôtre Alice Mignonne Kabera, na Bishop Dr Masengo Fidèle, batanze inama ku matorero, atandukanye bayakangurira gukomeza kwibutsa abakirisitu bayo ko bagomba gukomeza kwirinda icyorezo cya Corona...