Trending

Aug 30, 2021

Impamvu nyamukuru yisubikwa ry’urugendo rwa Israel Mbonyi mu igihugu cya Israel yamenyekanye

image

Muri Mata 2021, byari byitezwe ko Israel Mbonyi agomba gukorera urugendo muri Israel muri gahunda bise ‘Twende Jerusalem’ igamije kuzamura umubano hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda no guteza imbere impano z’urubyiruko n’urwego rw’ubuhanzi.

Uru rugendo ntirwabaye kubera ibibazo byatewe n’icyorezo cya Covid-19. Nyuma y’isubikwa ry’uru rugendo, IGIHE yifuje kumenya uko gahunda y’uyu muhanzi iteye, hibazwa niba urugendo rwe rwarahagaritswe burundu.

Mu kiganiro na Lavie Mutanganshuro ushinzwe itangazamakuru muri Ambasade ya Israel, yavuze ko uru rugendo rwasubitswe bitewe n’icyorezo cya Covid-19, icyakora gahunda yimuriwe mu mpera za Nyakanga 2021.

Ati “Twizeye byibuza ko mu mpera za Nyakanga abantu bazaba bakingiwe bazaba bashobora gukorera urugendo nka ruriya muri Israel, hatagize igihinduka byibuza ibintu bikaguma gutya cyangwa bikaba byiza kurushaho uyu muhanzi yagenda icyo gihe.”

Mutanganshuro yavuze ko kugeza ubu bataramenya niba hari impinduka zizaba ku bitaramo Israel Mbonyi yagombaga kuzakorera muri Israel, avuga ko byose bizagenwa n’uko ibihe bizaba bihagaze.

Mu Ukuboza umwaka ushize Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam, yari yatangaje ko impamvu bahisemo Israel Mbonyi nk’umuhanzi wa mbere uzitabira gahunda ya ‘Twende Jerusalem’, ari uko ari umwe mu bafite umwihariko mu Rwanda.

Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Ron Adam mu gutangiza iyi gahunda ku mugaragaro, yavuze ko binyuze muri ‘Twende Jerusalem’ Mbonyi azakorera ibitaramo bine mu mijyi itandukanye yo muri Israël.

Igihe.com

Our Latest Blog

Pasteri Gideon yaburiye abagore bambara inkweto ndende n’abagabo...

Pasteri Gideon Akande, aherutse gutangaza ko abagabo bakomeje kwiyogoshesha inyogosho zigezweho zo gucamo akarongo mumutwe, abo bagabo badateze kubona ijuru kuko atari abagabo bokwizerwa....

Umuyobozi wa RGB yagize yasubije abayobozi bafite insengero...

Abasengera mu nsengero zimaze igihe kirenga umwaka zitarafungurwa, ndetse n’abayobozi bazo, barasaba inzego zibishinzwe ko harebwa izamaze kuzuza ibisabwa nazo zikaba zafungurwa zikongera...

Mu itorero rya anglican Paruwasi Gikondo abageni barwaniye...

Iyi nkuru ni impamo nubwo benshi bamenyereye ko za youtube zajemo kubeshya, ariko amakuru atugeraho nuko ibi byabaye ari ukuri ubwo Dukuzumuremyi Janviere yamenyaga ko umugabo we Niyonsaba...

"Iyo ngiye gusenga bamwe banyita inyamanswa abandi umukobwa...

"Ngiye kuzapfa ntabonye umugabo, abagabo banyita umugore mubi kw’Isi hose" ibi nibyavuzwe na Mariya umukobwa ubayeho mubuzima bwo kutagira umuntu umwereka ko nawe ari umuntu wakundwa nkabandi....