Trending

Sep 18, 2021

Imico 4 Abakristo dukwiye gucikaho mugihe turi murusengero yabaye akamenyero

image

Mu urusengero ni ahantu ho kubahwa kandi hatunganye. hari ibikorwa bimwe na bimwe bihabanye nubushake bw’Imana bisigaye bikorerwa hariya hantu bishobora kuduteza guhanwa n’Imana. ngibi ibyo dukorera murusengero tugatekereza ko ntacyo bitwaye nyamara bihabanye n’ubushake bw’Imana.

1.Gukoresha telefone yawe murusengero.

Muri iyi minsi Isi irimo gutera imbere cyane mw’ikoranabuhanga, abantu batari bake batunze za telephone ngendanwa zifite ibintu byose, kuburyo hari abazijyana ku urusengero ku bw’impamvu runaka. ariko rero telefone ishobora kutubuza gukurikirana ibyo umuvugabutumwa arimo kubwiriza bikarangira dutwawe nimbuga nkoranyambaga. ibi bitandukanye nubushake bw’Imana kuko utaba urimo gukora icyakuzanye murusengero.

2.Kwambara imyenda idakwiye(Itiyubashye).

Mugihe cyo kuba murusengero. birazwi cyane ko buri wese akoresha imbaraga ze zose kugirango agaragare ko yambaye neza. muri iyo nzira, abantu bagerageza kwambara imyenda kuribo ibahenze kandi bafata nkiyibabereye ariko mu maso h’Uwiteka ntabwo ari imyambaro ikwiye. tugomba kwambara imyenda itarangaza abandi ndetse idatuma turakaza Imana yacu.

3.Kuganira ku bandi mu urusengero (amazimwe).

Birasanzwe ku abana babantu ko iyo bahuye baganira ibintu bitandukanye. ariko kandi, murusengero ntabwo ari ahantu tuba dukwiye kuganirira amazimwe yose ngo bitume tudakurikira. Imana igomba kubahwa ku kiguzi icyaricyo cyose, ntabwo twabasha gukeza abami babiri mugihe kimwe.

4. Gusinzira mu urusengero.

Rimwe na rimwe ushobora kumva ikibwirizwa urimo gukurikira murusengero giteye ubunebwe ugahitamo gusinzira. ariko ukwiye kumenya ko ibyo urimo gukora Imana itabyemera na gato. umukristo nyawe aba agomba gutega amatwi ijambo ry’Imana aho kujya murusengero muburyo bwo kugaragara ko uhari ariko umutima wawe udahari.

Our Latest Blog

Zimbabwe : Ntamuntu uzongera kujya gusenga atarafata urukingo rwa...

Inteko nshingamategeko ya Zimbabwe kuri uyu wa kabiri w’icyumweru turimo yatangaje ko abantu batarafata urukingo rwa Covid-19 batemerewe guterana murusengero. Iki gihugu kibarizwa mumajyepfo ya...

Umunyamakuru Byishimo Espoir yashyize hanze indirimbo yakoranye...

Byishimo Espoir ni umunyamakuru usanzwe umenyerewe kuri Radiyo Authentic 92.8 fm uyu musore usanzwe abifatanye no gukora muzika ihimbaza Imana, yongeye gushyira hanze indirimbo yakoranye nabamwe...

Bamwe mubakirisitu b’ ADEPR ntibavuga rumwe kubijyanye nuburyo...

Bamwe mubakirisitu bo muri ADEPR basengera munce z’icyaro baravuga ko hari ibintu bikwiye kwigwaho kubyerecyeranye n’amahame y’iri torero, rigatanga neza umurongo ngenderwaho. Bavuga ko iyo...

Anita Pendo yakoze ku amarangamutima yabatari bake barimo na...

Anita Pendo umunyamakuru wa RBA, akaba umushyushya rugamba ndetse n’umu DJ yakoze ku amarangamutima yabatari bake nyuma y’amashusho yagaragaye arimo gusirimba. Aya ni amashusho yafashwe mu...