Trending

Oct 11, 2021

"Imana yaburije umugambi mubi wa Satani wari uwo kunyica ariko Imana iranyimana.." Prosper Nkomezi

image

Umuhanzi Prosper Nkomezi yarokotse impanuka yagombaga kumuhitana, ariko Imana ikinga akaboko, nkuko amaze kubinyuza kurubuga rwe rwa Instagram.

Mubutumwa amaze kunyuza kuri instagram yagize ati "Ndashima Imana yaburije umugambi mubi wa Satani wari uwo kunyica ariko Imana iranyimana ! uburinzi bwisumba byose buratangaje."

Ku cyumweru cya taliki ya 26 Nzeli saa ine n’igice, nibwo Prosper yakoze impanuka y’imodoka avuye kuri Magic fm muri gahunda yo kumenyesha indirimbo nshya "Nzakingura".

Ubwo yari mumuhanda ipine ry’imodoka yaratwaye ryaraturitse maze imodoka iribirandura, ariko Imana ikinga ukoboka ntacyo yabaye gikomeye, usibye gukomereka ukuboko .

Prosper kandi yatangarije umunyamakuru wa inyarwanda.com ko ubu yatahuye neza ijambo rivuga ngo "Imana yaratwimanye" yagize ati "Kera numvaga abantu bavuga ngo Imana yaratwimanye nkumva ari ibikabyo, ariko ubu nabivuga nanjye."

Our Latest Blog

Kiliziya Gatolika yatangiye amavugurura abakirisitu bayo bitezeho...

Umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi, Papa Francis yatangije amavugurura akomeye muri Kiliziya Gatolika agiye kubaho ku nshuro ya mbere mu myaka 60 ishize. Iki gikorwa cyo kuvugurura...

Pasiteri yasabye perezida wa Uganda Museveni gushaka uzamusimbura...

Pasiteri John Bunjo wo mu itorero Christian Restoration Ministries International yasabye perezida wa Uganda Yoweri Museveni ko bikwiye ko ashaka uzamusimbura ku butegetsi. Ibi Pasteri Bunjo...

Umubikira yarekuwe nyuma y’imyaka irenga ine yarashimuswe

Umubikira wo muri Colombia Gloria Cecilia Narváez wari warashimuswe mu myaka ine ishize washimutiwe muri Mali n’intagondwa ziyitirira idini ya Islam yarekuwe. Gloria, yashimuswe mu 2017 ubwo...

Pasiteri yatawe muri yombi azira gutekera umutwe abagore...

Pasteri Wyson Bellow wo mu gihugu cya Malawi yatawe muri yombi kubera icyaha akekwaho cyo gusambanya abagore n’abakobwa bo mu itorero ayoboye ababeshya ko Imana irabaha umugisha mu gihe baba...