Ijambo rya nyuma rya TB Joshua n’ibindi byabaye mbere y’urupfu rwe

image

Nyuma yuko urubuga rwa Twitter rwa TB Joshua ndetse n’itorero rya SCOAN byemeje iby’urupfu rwe, amakuru akomeje kugarukwaho cyane najyanye nibyaranze TB Joshua mbere y’urupfu rwe.

Uyu muhanuzi TB Joshua yitabye Imana abura iminsi 7 ngo yizihize isabukuru y’amavuko y’imyaka 58 , uyu mugabo yitabye Imana yaramaze iminsi afashwe amashusho abwira abantu ko isabukuru ye yari kuzaba taliki 12 Kamena itazizihizwa nkuko bisanzwe ahubwo hazabaho kwiyiriza no gusenga bitewe n’ibihe Isi irimo kunyuramo, TB Joshua mbere yuko yitaba Imana kuri uyu wagatandatu w’italiki ya 5 Kamena 2021 yari yabanje gukorana inama n’abafatanyabikorwa ba Televiziyo ye izwi nka Emmanuel TV, muri iyo nama yahavugiye amagambo bamwe bemeza ko yarimo asezera aho yagize ati "buri kintu cyose kigira igihe cyacyo, habaho igihe cyo kuza gusenga, hakabaho n’igihe cyo gutaha murugo nyuma y’iteraniro."

Irindi jambo yavuze ubwo yarimo acikana binavugwa ko yaguye murugo rwe , umubiri we ugahita ujyanwa muburuhukiro aho bitegerejwe ko hamenyekana icyamuhitanye nubwo hari andi makuru avugwa ko yagijejwe mubitaro atarashiramo umwuka akaba ariho apfira.

TB Joshua mbere yuko acikana yagize ati "mube maso kandi musenge" aya niyo magambo yanyuma yavuze agiye kwitahira. bamwe mubo mw’itorero yarayoboye batangaje ko muri ibibyumweru bishize mbere yuko atabaruka, yakunze kugaragara ameze nk’umuntu urwaye. haracyategerejwe icyo umuryango we uribuze gutangaza kucyahitanye uyu muhanuzi warumaze kumenyekana mubice byose byo Kw’Isi.

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...