Trending

Sep 24, 2021

Ijambo ry’ umunsi :Intambwe 7 zigufasha kuguma muri Kristo

image

None mumaze kwezwa n’Ijambo nababwiye. Mugume muri jye, nanjye ngume muri mwe. Nk’uko ishami ritabasha kwera imbuto ubwaryo ritagumye mu muzabibu, ni ko namwe mutabibasha nimutaguma muri jye. Yohana 15:3-4 BYSB
Maze iminsi nibaza kuri uyu mugani w’umuzabibu n’amashami Yesu yaciye maze bituma nshakisha kugirango menye neza icyo ushatse kuvuga. Naje guhura n’inyandiko yakozwe n’umu Pasiteri witwa John Pipper. Uyu mugabo avuga bintu birindwi dushobora kuvana muri uyu mugani, akaba aribyo nshaka ko dusangira.

Ubuntu : John avuga ko icya mbere wakura muri uyu mugani ari ubuntu kuko kuguma muri Kristo ni igikorwa cyo kwakira no gukomeza kwizera ko Imana itubereye byose muri Kristo. Kwizera Kristo no kumwakira no gukomeza kumwizera biduhindukira isoko itumara inyota ; nkuko nawe yabyivigiye ngo “Ni jye mutsima w’ubugingo, uza aho ndi ntazasonza na hato, n’unyizera ntabwo azagira inyota na hato” Yohana 6:35 BYSB

Gukunda Ijambo : Yesu agaragaza ko icyo igiti kigaburira amashami ari Ijambo, urukundo, ibyishimo n’umunezero aho agira ati “Nimuguma muri jye amagambo yanjye akaguma muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa” Vs.7. Akomeza avuga ati “Uko Data yankunze ni ko nanjye nabakunze. Nuko rero mugume mu rukundo rwanjye” Vs.9. Akongera ngo “Ibyo mbibabwiriye kugira ngo umunezero wanjye ube muri mwe, kandi n’umunezero wanyu ube wuzuye” Vs.11.

Agaciro k’iteka : Yesu agaragaza ko nta buzima bw’iteka cyangwa ubuzima buhoraho buhari hatariho kuguma muri Kristo. Kwera imbuto ntibishoboka cyeretse ku muntu ugumye muri We. Niyo mpamvu avuga ngo “Ni jye muzabibu, namwe muri amashami. Uguma muri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbuto nyinshi, kuko ari nta cyo mubasha gukora mutamfite” Vs.5. Mu yandi magambo niba tutagumye muri Kristo n’Ijambo rye ngo rigume muri twe nta rukundo, amahoro, ibyishimo, umunezero twagira, nta n’imbuto twakwera.

Kwera imbuto : Kristo agaragaza ko icyubahisha Imana ari uko twera imbuto aho agira ati “byo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye” Vs.8. Kuguma muri Kristo nibyo bidushoboza kwera imbuto. Bitabaye ibyo nta mbuto kandi nkuko atangira avuga muri uyu muganni “Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho” Vs.2a. Kutaguma muri Kristo bizana ingaruka nkuko Kristo yabyivugiye ngo “Umuntu utaguma muri jye ajugunywa hanze nk’ishami ryumye, maze bakayateranya bakayajugunya mu muriro agashya” Vs.6

Gutakaza Agakiza ? : Abakristo benshi usanga bahorana iki kibazo, aho bibaza bati ese twakizwa, tukakira Kristo, tukagendana nawe igihe kikagera tukagwa tukazabura ubugingo ? Igisubizo ni Oya ! Nkuko Yohana yabyanditse, Yesu aravuga ngo “Nziha ubugingo buhoraho, kandi ntizizarimbuka na hato iteka ryose, kandi nta wuzazivuvunura mu kuboko kwanjye. Data wazimpaye aruta bose, nta wubasha kuzivuvunura mu kuboko kwa Data” Yohana 10:28-29 BYSB. Yesu Kristo agaragaza ko uwamwakiriye, akamwinjiza mu mukumbi we, atavamo ukundi. Ikindi uyu Yohana agaragaza ukuri kuri iki kibazo abantu bakunze kwibaza, mu rwandiko rwe aho agira ati “Abo bavuye muri twe, icyakora ntibari abacu by’ukuri, kuko iyo baba abacu baba baragumanye natwe, ariko icyatumye biba bityo ni ukugira ngo bagaragare ko atari abacu rwose” 1Yohana 2:19 BYSB. Hari abantu bibeshya ko kujya mu idini ukubahiriza imigenzo, ukitwara neza, ukamenya Ijambo bikugira umwizera, bikaguha ubugingo buhoraho, oya sibyo kuko hariho abapagani bo mu rusengero. Niyo mpamvu Yohana avuga ngo niba baratuvuyemo ntago bari abacu.

Kwanganyaho amahage : Yesu Kristo agaragaza ko hari umurimo ukorwa wo kwita ku mashami, hari ubera imbere ukorwa n’igiti aho kiyagaburira, hari n’ubera inyuma aho hari uyakorera kugirango agire umusaruro mwinshi. Ibi abigaragaza atangira umugani aho avuga ngo “Ndi umuzabibu w’ukuri, kandi Data ni nyirawo uwuhingira. Ishami ryose ryo muri jye ritera imbuto arikuraho, iryera imbuto ryose aryanganyaho amahage yaryo ngo rirusheho kwera imbuto” Yohana 15:1-2 BYSB. Hari umurimo ukorwa ku bizera ; aho Kristo abaha ubuzima maze Imana nayo igakorera abizera kugirango ubwo buzima bwere imbuto nyinshi. Ibi kandi bituma abizera bagenda bezwa nkuko Kristo ari uwera.

Icyubahiro cy’Imana : Icya nyuma, impamvu yo kuguma muri Kristo igaragara ko ari uguhesha Imana icyubahiro aho Kristo agira ati “Ibyo ni byo byubahisha Data, ni uko mwera imbuto nyinshi, mukaba abigishwa banjye” Yohana 15:8 BYSB. Impamvu nyamukuru yo kuba tutari umuzabibu ahubwo tukaba amashami, tukaba dukomora ubuzima ku muzabibu, Data akatwanganyaho amahage, akadufasha kwera imbuto ni ukugirango Imana ihabwe icyubahiro. Umunsi ku munsi, isaha ku isaha Imana ishaka ko twakira ubuzima buva muri Kristo ubundi tugatuza tukareka Imana igakora umurimo wayo muri twe ikoresheje Ijambo ryayo, maze tugahora tuyiringira, tuyubaha, tuyizera, ibi bikayihesha icyubahiro.

Ndizera bidufasha gusobanukirwa, cyane ko idini atari ibi ryigisha kuko nkiyo bavuga kwera imbuto wumva ari ibintu wishakamo maze ukabyerekanira mu marino ukora, ntibakubwira ko ari umurimo ukorwa na Kristo hamwe n’Imana ubwayo ikoresheje Ijambo ryayo.

Our Latest Blog

Ubuhamya bwa bamwe mu bakozi bo mu rugo basaba gushyirirwaho...

Abakora akazi ko murugo baravuga ko babajwe no kuba bahohoterwa muburyo butandukanye bakaba basaba ko bashyirwaho amategeko abarengera, ndetse bagahabwa ijambo bakumvwa mugihe bagiranye ibibazo...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryahabwa...

Bamwe mu babyeyi barasaba ko isomo ry’iyobokamana ryashyirwamo imbaraga mu mashuri nka kimwe mu byatuma abana bagira ingeso nziza bikabafasha, kubera ko bituma bamenya ikibi bakamenya no...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bwa Patient Bizimana na...

Amataliki nyirizina y’igihe ubukwe bw’umuramyi Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira buzabera yamenyekanye. Ubu bukwe bwitezwe nabatari bake bitewe n’urukundo Patient Bizimana asanzwe afitiwe...

Icyanditswe cyo muri Bibiliya Ange Kagame akunda cyane kuruta...

Akenshi bifatwa nkibidasanzwe kubona umuntu uzwi, cyangwa icyamamare agaragaza ibijyanye n’imyemerere ye, urugero nko kubona umuntu wicyamamare ashyira umurongo wa Bibiliya ku imbuga nkoranyambaga...