Ibyo wamenya k’umugabo wigeze kujyana Imana murukiko

image

Ushobora kwibaza ko bidashoboka uburyo umuntu yakwifata akajyana Imana murukiko ariko byukuri byigeze kubaho.

Umugabo w’umunyamategeko akaba n’umwana w’umupasteri, amazina y’uyu mugabo ni Ernie Chambers yavutse taliki 10 Nyakanga mu mwaka 1937, mu mwaka 1959 nibwo yasoje amasomo ye mumategeko muri kaminuza ya Harvard , uyu niwe mugabo wajyanye Imana murukiko.

Ernie n’umunyamerika wo muri Leta ya Nebraska ufite amamuko muri Afrika , akaba ari nawe munyamerika ukomoka muri afrika wenyine wabaye umu senateri muri Leta ya Nebraska , akaba nuwa mbere ukomoka muri Africa wiyamamarije ku mwanya wa guverineri ariko ntibyamuhira.

Ernie mu mwaka wa 2007 nibwo yatangije gahunda ijyanye no kunenga Imana , ndetse ashimangira ko abizi neza ko Imana ariyo irinyuma y’ibibazo Isi irimo guhura nabyo birimo kwangirika kw’ibidukikije , imitingito , nibindi biza bitandukanye. aheraho atanga ikirego murukiko.

Umunsi w’urubanza wabaye mu mwaka wa 2008 , uyu mugabo yagiye murukiko , mugihe umucamanza Malron Polk yafunguraga ikirego yarebye intebe yari yateguriwe kwicaraho uregwa ariwe Mana abona intebe yambaye ubusa , maze abaza nimba ubutumire bwarageze kuwarezwe basanga butaramugezeho, umucamanza ahitamo gufunga ikirego cya bwana Ernie , kuko ntanzira ihari yatuma ubutumwa buhamagaza Imana murukiko buyigeraho.

Nyuma yaho Chambers yaje kwemera ko yizera neza ko Imana atari umuntu ariko ibyo byose yabyirengagije kugirango agaragaze ko icyaha icyaricyo cyose cyaba cyitwa icyubupfu kiba gikwiye kujyanwa mumategeko.

Our Latest Blog

Iryavuzwe riratashye Rose Muhando agiye kwishyura ideni kuri...

Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...

Rwanda Gospel Stars Live isize inkuru ki i Musozi ?

Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...

Ku munota wanyuma abari bagize akanama nkemurampaka muri Rwanda...

Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...