Ibyo utamenye kuri Alarm ministries yigeze kwirukanwa ku gatuti idasoje kuririmba na Chance agakubitwa azira Alarm

image

Imyaka 22 irashize Alarm ministries ivutse, uyu muryango wa Alarm uwavuga ko uyu munsi ari imwe mumatsinda akunzwe ntiyaba yibeshye, iyi Alarm ministries nubwo igeze aho ikunzwe hari igihe yigeze kubaho irwanywa cyane kugeza nubwo yakurwaga kuruhimbi (stage) igitangira kuririmba ikirukanwa aho yari yatumiwe kuririmba.

Mukiganiro Bishop Mwungura Yaya ndetse na Myma bakoranye na Stephanie kuri youtube channel yitwa Ngazi yangu, aba bose bagarutse kurugendo rukomeye Alarm ministries yanyuzemo rushaririye, bavuze byinshi kuby’urugendo rwabo bagaruka ku bukene bari bafite nibindi bibazo bagiye banyuramo bitandukanye ariko bibanda cyane ku rwango bagiriwe nabatari bake nyuma yuko bari bamaze gutandukana n’itorero rya Restoration Kimisagara, bimwe mubihe bibuka cyane byabashaririye harimo igiterane bigeze gutumirwamo cyari cyahuje amatorero atari make kibera kuri Stade i Remera ariko icyo gihe bahahuriye nuruva gusenya, Myma umwe mubatangije Alarm yavuze ko icyo gihe bahamagawe kuruhimbi ngo baririmbe indirimbo 3 ariko izo ndirimbo ntibazisoje kuko bagisoza kuririmba indirimbo ya 1 abari bashinzwe kwakira abantu muri icyo giterane baje kubasaba kuva kuruhimbi(agatuti) babakurayo bahita banakomerezaho bataha bahawe bus ya onatracom ibacyura ariko batashye nubundi igiterane kidasojwe ubwo batahaga nga baragiye bose berekeza iya Kimisagara batangira gusa n’amarira menshi agahinda kari kose bitewe nibyari bimaze kubageraho.

Ikindi cyagarutsweho na Bishop Mwungura kigaragaza urwango Alarm yarifitiwe icyo gihe , ngo ni igihe kimwe ubwo bari mumasengesho hanyuma bakaza gutuma Chance kujya kugura umuneka kuko icyo gihe yari umukobwa ukiri muto, yagera aho yaragiye kuwugurira akahahurira n’umugabo maze ngo aramukubita agira ati"dore kakana kaba muri Alarm".

Yaya nawe yunze muryabagenzi be agaruka ku ubutumwa Imana yabahaga icyo gihe bari mumasengesho yavuze ko Imana yababwiraga ko ibihe barimo bigiye kurangira hakaza ibindi bihe byiza.

Aho Alarm ministries yageze yangwa byahinduye isura uyu munsi niho igeze ikundwa , byose bikaba byaravuye kukuba abagize Alarm batarigeze bijandika mugushaka guhangana nabamwe mubashumba bari kwisonga mukuyangisha abantu, ahubwo bakomeje gusenga no kwita kumuhamagaro wabo ibi nibyo byabagejeje mukwigarurira abakunzi benshi b’indirimbo zihimbaza Imana ndetse andi makuru atugeraho nuko bamwe mubashumba barwanyije Alarm ministries icyo gisika cy’urwango cyamaze gukurwaho nyuma yuko ubuyobozi bwa Alarm buhuye nabo hakabaho kwiyunga.

Chance wakubiswe icyo gihe azira ko ari uwo muri Alarm kugeza uyu munsi ayikomeyeho

Myma umwe mubatangije Alarm ministries kugeza uyu munsi afatwa nk’intangarugero muri Alarm

Yaya umwe mubayitangije akaba na Madame wa Mazeze ayikomeyeho

Mwungura Alexis ni uyu munsi aracyari umwe mubantu bashimirwa mubantu batangije iyi ministere

Alarm ministries

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...