Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu bamutegerezaho mugitaramo yatumiwemo n’abategura Rwanda Gospel stars Live.
Rose Muhando akigera mu Rwanda yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda ndetse ari igihugu yagiriyemo ibihe byiza inshuro zose yabashije kuhagera, yabajijwe icyo abakunzi be bamwitegaho asubiza agira ati "icyo banyitezeho cyose nzakoresha imbaraga zanjye zose, njyewe sindahinduka wenda hari icyahindutse ku mubiri ariko za mbaraga ziracyahari."
Rose Muhando biteganyijwe ko azitabira igitaramo kizaba ejo ku cyumweru cyiswe Praise&Worship live concert kizabera Canal Olympia kw’irebero
Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...
Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...
Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...
Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...