Ibya Gitwaza n’abashumba 6 bikomeje kugira umutwe munini

image

Abavugabutumwa batandatu bari baherutse gusaba ko Apôtre Dr. Paul M. Gitwaza, Umushumba w’Itorero Zion Temple, yegura, bongeye kumvikana banenga Urwego rw’Imiyoborere (RGB) rwatesheje agaciro ubusabe bwabo, aho kuri iyi nshuro ikibazo cyabo bakimenyesheje Perezida wa Repubulika ndetse n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

Aba bagabo bavuga ko bagize uruhare mu ishingwa rya Zion Temple aho bafatanyije na Gitwaza, baherutse kwandika urwandiko karundura rusaba uyu muyobozi wabo kwegura kuko yataye itorero kandi akarizanamo abandi bantu batazwi, bityo bigatuma imiyoborere yaryo igenda nabi.

RGB isanganywe ububasha bwo kugenzura imiryango itegamiye kuri Leta irimo n’amadini, yahise itesha agaciro ubusabe bw’aba bagabo, ivuga ko nta shingiro bufite kuko aba bagabo atari bo bari bakwiriye gufata icyemezo nk’icyo, na cyane ko batari Inteko Rusange ari nayo ibifitiye ubushobozi.

Icyakora ntibyarangiriye aho kuko aba bagabo basa nk’abanze kuva ku izima bongeye kwandika urundi rwandiko, aho bavuze ko bafite ububasha bahabwa n’amategeko bwo gusaba Gitwaza kwegura, ndetse batangazwa n’uburyo RGB yasubije ibaruwa itarabageraho.

Bagize bati “Madamu muyobozi, twatangajwe no kubona musubiza ibaruwa yacu yo ku wa 14 Gashyantare 2022 twandikiye Apôtre Dr. Paul Gitwaza kuko nubwo twari twabageneye kopi yayo, ariko mwayisubije iyo kopi itarabageraho.”

Bakomeza bagaragaza ko kopi yagenewe RGB yagezeyo ku wa 22 Gashyantare 2022 mu gihe uru rwego rwari rwasubije ku wa 19 Gashyantare 2022 mbere y’iminsi itatu ngo kopi yarugenewe igereyo.

Aba bagabo bakomeza bavuga ko icyemezo cyo gukuraho Apôtre Dr. Paul Gitwaza bagishingiye ku mategeko shingiro agenga Umuryango wa Zion Temple yo ku wa 1 Kamena 2015, aha ububasha Inama y’Abatangije Umuryango (Council Pioneers) bwo gushyiraho no gukuraho Umuyobozi (Représentant Légal ), abamwungirije ndetse n’abandi bayobozi.

Muri uru rwandiko, bagaragaza ko bagiye bandikira RGB bagaragaza akarengane bagiriwe na Apôtre Dr. Paul Gitwaza ariko uru rwego rukirengagiza ubusabe bwabo.

Hifashishijwe ingero mu ibaruwa yandikiwe RGB ku wa 28 Gashyantare 2022, bagaragaje ko hari ibaruwa yahawe RGB ku wa 4 Werurwe 2017 bagaragaza impungenge z’uko Gitwaza yafashe umwanzuro unyuranyije n’amategeko ariko kugeza magingo aya bakaba batarasubizwa.

Uru rwandiko rugaragaraho imikono y’abavugabutumwa batandatu barimo Bishop Charles Mudakikwa, Bishop Pierre Kaberuka, Bishop Bienvenu Kukimunu, Bishop Richard Muya, Bishop Dieudonné Vuningoma na Bishop Claude Djessa.

Aba bagabo kandi bateye utwatsi ibivugwa na RGB, bashimangira ko ibyo bakoze bishingiye ku kuri bati “Amategeko shingiro ya Authentic World Ministries (Zion Temple Celebration Center) yahujwe n’itegeko muvuga, byakozwe ryari ? Bikorwa na nde ko twebwe tutabizi tugize urwego rumwe n’izindi nzego nk’inteko rusange tutabizi kandi tutabimenyeshejwe ? Ese haba hari inyandiko mvugo z’iyo myanzuro, mwaba mwarasanze zikurikije amategeko niba zihari ?”

Apôtre Gitwaza aheruka kubasubiza

Ku Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022, mu butumwa yagejeje ku bayoboke ba Zion Temple, Gitwaza yagarutse ku by’iyi baruwa yari yanditswe n’abo bagabo bamusaba kwegura. Yumvikanye ashimira igihugu ku ‘bushishozi’ cyagize mu gukemura iki kibazo.

Yakomeje agira ati “Iki Cyumweru tuvuyemo mwabonye inyandiko zivuga ko baje kunyeguza ndetse bashaka kunkuraho, ibyo byose byabahagaritse imitima ariko na none turashimira Imana, igihugu cyacu ko bashishoje bagasanga biriya […] ari ibintu bidafite ishingiro.”

Icyo gihe yabwiye abakirisitu ko atataye Itorero kuko byari byavuzwe n’abanditse ibaruwa yo kumweguza ahubwo ari kugenda afungura amatorero ahantu hatandukanye by’umwihariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubuyobozi bwa Zion Temple bwari bagaragaje ko aba bagabo bahoze muri iri torero ariko mu 2015 bagasohokamo ndetse bagashinga n’itorero ryabo bityo ko badakwiye gutera impungenge kubera ko nta wava mu itorero runaka ngo yeguze umuyobozi wo mu rindi.

source : Igihe.com

Our Latest Blog

Iryavuzwe riratashye Rose Muhando agiye kwishyura ideni kuri...

Mu nkuru yacu iheruka, ubwo twibazaga nimba koko Rose Muhando nagera mu Rwanda abantu bagiye bamutumira banamwishyuye akabatenguha, batazamufatirana bakamwishyuza ubutumire bwabo yabatengushyemo...

Rwanda Gospel Stars Live isize inkuru ki i Musozi ?

Rwanda Gospel Stars live yaraye isojwe mw’ijoro ryo kuri iki cyumweru cy’italiki ya 06 Werurwe, ni igikorwa cyari kije gifite intego nziza ariko gisize byinshi i musozi, ni inyuma y’ibintu byinshi...

Ku munota wanyuma abari bagize akanama nkemurampaka muri Rwanda...

Abari bagize akanama nkemurampaka ka Rwanda Gospel Live Stars bimaze kumenyekana ko besezereye rimwe . kubera imikorere idahwitse y’abategura iri rushanwa. Ibi byamenyekanye mumasaha yatambutse...

Ibyo Rose Muhando yatangaje akigera mu Rwanda

Umuhanzikazi uzwi cyane muri Afrika y’iburasirazuba Rose Muhando yaraye asesekaye mu Rwanda mw’ijoro ryahise, akigera mu Rwanda yagize ibyo atangaza kubyerekeranye n’u Rwanda ndetse nicyo abantu...