Trending

Jul 30, 2021

Ibiteye amatsiko kugikorwa Israel Mbonyi ari gutegura yise Cross&Songs

image

Umuhanzi Israel Mbonyi akomeje gutegura igikorwa yise Cross&Songs nkuko aherutse kubitangariza abakunzi be abinyujije kurubuga rwe rwa Instagram, ibi nubwo yabitangaje ariko ntiyigeze avuga byinshi kuri icyo gikorwa.

Mumakuru agera kurubuga urugero.rw nuko uyu musore arimo gutegura icyo twakwita igitaramo ariko kizaba kigizwe nuruvangitirane rw’indirimbo zitandukanye harimo ize bwite ndetse nizabandi bahanzi bagenzi be.

Ibikomeje gutera amatsiko cyane muri iki kigitaramo bishobora gutungurana

bivugwa ko hari abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe bashobora kuzatungurana muri icyo gitaramo baririmba indirimbo zihimbaza Imana zabo ariko kugeza ubu amazina yabo ntarashyirwa hanze , ikindi kivugwa nuko iki gitaramo kitateguwe kuba umunsi umwe gusa ahubwo gishobora kumara hagati y’iminsi ibiri nitatu , kikazajya kinyura kuri youtube ye ndetse no kuyindi televiziyo itaramenyekana.

Ikitaramenyekana kuri iki gikorwa n’ikijyanye nuko yaba yaramaze guhabwa uruhushya n’inzego zibishinzwe nubwo hari andi makuru avuga ko yamaze guhabwa uruhushya , mugihe hagitegerejwe ko Israel Mbonyi agira byinshi ashyira hanze kuri iki gitaramo reka tubizeze ko tuzakomeza kubibagezaho.

Our Latest Blog

Burundi:Ibyacumi by’amatorero bishobora kujya bifatirwa na Banki...

Murugendo umukuru w’inteko nshingamategeko w’u Burundi Gelase Ndabirabe aherutse gukorera mu ntara ya Cankuzo, yakoranye inama n’abayobozi b’amatorero muriyo ntara abamenyesha ko ibikomeje kubera...

Burundi :Ministre w’umutekano yasobanuye impamvu Mbonyi yabujijwe...

Mumashusho akomeje gukwirakwiza hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Ministre w’umutekano mu igihugu cy’u Burundi asobanura impamvu Israel Mbonyi yabujijwe kwinjira mu igihugu cy’u...

Abatumiye Israel Mbonyi bagize icyo batangaza kubirimo kuvugwa...

Kavakure Valentin wari wateguye ibi bitaramo, aganira na IGIHE, yavuze ko iby’uko ibitaramo bya Israel Mbonyi bitazaba nta makuru abifiteho yabibonye nkuko n’abandi bose babibonye. Ati “Uko...

Ese Meddy yaba agiye gusezera indirimbo zisanzwe ayoboke Gospel ?...

Nyuma yuko umuhanzi Ngabo Medard ashyize hanze indirimbo "My Vow" ikuzuza miliyoni 2 muminsi 5 bamwe mubahanzi bakamushinja kugura views akomeje gutambutsa ubutumwa buhabanye nibyo abantu...