Ibintu 10 utazi kucyamamare Benjamin Dube uheruka gukorana indirimbo na True Promises

image

Kuramya ni yo mpano ye iruta ibindi byose. Akenshi mu mizingo y’indirimbo (cyangwa se albums) zose akora, hagomba kubamo indirimbo yo kuramya Imana idashobora kubura mu ndirimbo zahimbiwe Imana (cyangwa se za Gospel) zisabwa cyane mu bitangazamukuru ku buryo buhoraho. Noneho rero ngiye kukubwira ibintu 10 utazi kuri Pastor Benjamin Dube

1) Reverend Benjamin Dube yatangiye umurimo w’Imana mu 1986.

2) Nyuma yo kumara imyaka 13 mu murimo w’Imana yasinye amasezerano n’inzu itunganya indirimbo (cyangwa se studio) yitwa “Harmony Records” yo muri New York maze akora umuzindo w’indirimbo (cyangwa se album) ya mbere yise ‘I feel like going on’ yagurishijwe cyane muri Afurika y’epfo.

3) Yavukiye mu mujyi wa Johannesburg.

4) Mu 1996 yahawe igihembo cy’umuhanzi mwiza w’indirimbo zahimbiwe Imana (Gospel) mu gihugu cyose abikeshesheje album ye yise “Celebration”.

5) Afite label yise the Dube Connection.

6) Ni we washinze igikorwa cyitwa “Artist Hope Arise” mu 2009 kigamije kuzamura abahanzi ba Gospel mu gihugu cye. Dube nanone ari mu bashinze igikorwa cyitwa “God’s worshipers Convocation” mu 2009 kigamije kuzamura umuhamagaro w’abaramyi b’Imana.

7) Reverend Benjamin ni we washinze ndetse ni we muyobozi mukuru w’umuryango udaharanira inyungu witwa “High Praise Centre” muri Boksburg, i Johannesburg. Uyu muryango ukaba wita ku bukene bw’umwuka abagabo, abagore n’abana bashobora kuba bafite.

8) Mu 2009 Dube yahawe igihembo cy’umuhanzi w’ibihe byose agihabwa mu marushanwa yitwa “The Crown Gospel Music Award”.

9) Benjamin Dube afite abahungu 3.

10) Yashatse inshuro ebyiri kandi yahukana inshuro ebyiri

Our Latest Blog

Impamvu nyamukuru yisubikwa ry’urugendo rwa Israel Mbonyi mu...

Muri Mata 2021, byari byitezwe ko Israel Mbonyi agomba gukorera urugendo muri Israel muri gahunda bise ‘Twende Jerusalem’ igamije kuzamura umubano hagati y’icyo gihugu n’u Rwanda no guteza imbere...

Vatikani yandikiye ibaruwa igira inama ubuyobozi bw’inamankuru...

Ubuyobozi bwa Vatikani bwandikiye ibaruwa igira inama ubuyobozi bw’inama nkuru yabepiskopi muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika ku cyemezo ishaka kuzatorera cyo guhagarika Joe Biden Perezida wa Amerika...

Ibyabereye mubudage bishobora gutuma hari abiyomora kuri Kiliziya...

Abadage b’abapadiri bavuguruje iteka rya Papa riherutse aho yagaragazaga ko Kiliziya Gatolika idashobora guha na rimwe umugisha icyaha nk’uko kandi Imana itigeze ndetse itazigera ibikora. Ibi...

Uwitonze Tonzi yavuze ibigwi Mama we utakiriho agira nicyo...

Umuhanzikazi Uwitonze Tonzi yagaragaje imbamutima ze kuri Mama we utakiriho ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga waba Mama. K’umunsi wo kucyumweru nibwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga waba Mama,...