Ibikomeje kubera muri ADEPR bucece biraca amarenga yuko ibintu bishobora gusubira irudubi

image

Umwe mu bashumba bakiri mu kazi tutifuje ko amazina ye amenyekana ku impamvu z’umutekano aherutse kudutangariza ko atazi aho itorero rye rigana . Avuga ko amakimbirane mu bayobozi bakuru ba ADEPR agikomeje nubwo biba muri bucece.

Ibi ngo byatangiye igihe ADEPR yatangiye imirimo yo kuvugurura inzego ndetse bikomera igihe cyo gusesa imyanya yose yakazi muri ADEPR .

Iri torero rimaze imyaka 80 rivutse rinafite n’insengero zigera ku 3,124 ryakunzwe kurangwa n’amakimbirane n’amacakubiri no gusesagura umutungo mu buyobozi ibintu byaviriyemo benshi kweguzwa , kujya mu buroko

Uyu mupasiteri avuga ko Itorero rya ADEPR rimaze imyaka 80 rivutse, ubu rifite ibikorwa remezo bihagije ndetse n’abakozi, ariko ngo buri buyobozi buza buzanye amavugurura yihuse agahita asenya byose bikamera nk’iryongeye gutangira.

Yagize ati " ubu koko tuzahora muribi ? Bagize gusazisha nabi abasaza batangiye uyu murimo bakongeraho no gusenya inzego zitorero ziteganywa na sitati ibi bintu byabaye agatogo iwacu pe"

Yakomeje avuga ko azi neza ko ubuyobozi buriho bwo buzavaho buhunga kuko ngo bugenda bwizirika akagozi aho kuzitura akababanjirije.

Ubwo Umuyobozi w’agateganyo wa ADEPR, Pasiteri Isaïe Ndayizeye, yaganiraga n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yivugiye ko babonye inzego zihuza ibikorwa by’iryo torero ari nyinshi kandi zitwara ubushobozi buhambaye, bagahitamo kuzigabanya.

Pasiteri Ndayizeye yavuze ko mu gihugu hose hari insengero za ADEPR zigera ku 3,124, ko umugambi wo guhuza amaparuwasi bikaba ngo biri mu mugambi wo kurushaho kwigisha no gufasha abajya kuzisengeramo.

Uyu mupasitoro waganiriye na urugero.rw we avuga ko atari byo kandi ko ingaruka zitangiye kugaragara hatarashira kabiri kuko ngo gahunda yibikorwa bimwe na bimwe bigenda bidindira ndetse ngo structure iriho ubu ahubwo ari iyo gusubiza itorero mu kaga kuko ngo ifite izindi mbaraga ziri kontorora

Turi kubategurira inkuru irambuye kandi icukumbuye izaguha isura yuko ADEPR Ihagaze ubu

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...