Ibibazo bya M Irene na Mike Karangwa bya, CANO ya Vestine na Dorcas, dosiye yagejejwe mu Bushinjacyaha

image

Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, humvikanye inkuru y’ikibazo cya Murindahabi Irene na Mike Karangwa, ubwo bapfaga ikibazo cy’abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas.

Kuri ubu urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye Karangwa Jean Michael [Mike Karangwa] yarezemo Murindahabi Irene (M. Irene) avuga ko yamuharabitse binyuze mu makuru y’impuha yamutangajeho.

Ukwezi kwa Nyakanga 2021 kwasize gusembuye amahari hagati ya Mike Karangwa na M. Irene, abanyamakuru bari mu bafite izina mu myidagaduro y’u Rwanda.
Intandaro yo kurebana ay’ingwe ishingiye ku kibazo cya Vestine na Dorcas ; ibintu byahinduye isura kuwa 7 Nyakanga 2021, ubwo hatangazwaga inkuru y’itandukana rya M. Irene n’itsinda ry’aba bahanzikazi bahimbaza Imana abereye umujyanama mu by’umuziki (Manager).

Kuri uwo munsi, M. Irene yasohoye itangazo avuga ko yatandukanye na Vestine na Dorcas batangiye gukorana mu 2020. Nyuma yaho ni bwo hasohotse ibaruwa y’umubyeyi w’aba bana ishinja M. Irene uburiganya kuko yatwaye urubyaro rwe "CANO’’ (YouTube Channel), akabashuka ndetse akanabarya amafaranga binjije.

Aya mahari ntabwo yatinze kuko M. Irene yaje kwiyunga n’aba bahanzi ndetse baheruka gushyira hanze indirimbo nshya bise "Ibuye", iya mbere kuva bongeye gusubirana.

Mu nkuru dukesha Igihe, Nyuma y’amezi abiri iyo dosiye isa n’iyatuje, RIB yamaze kohereza iyo dosiye mu Bushinjacyaha kugira ngo ikurikiranwe ndetse nihaboneka ibimenyetso bifatika iregerwe urukiko.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yagize ati "Dosiye yoherejwe mu Bushinjacyaha ku wa gatanu. Karangwa Jean Michael arega Murindahabi Irene gutangaza amakuru y’ibihuha amwerekeye.’’

Mike Karangwa yareze M. Irene nyuma y’ikiganiro uyu munyamakuru ukora kuri Isibo TV yakoze ku wa 8 Nyakanga 2021, yifashishije umurongo wa YouTube y’inzu ye ifasha abahanzi ya MIE, avuga ko mu gutandukana n’abo bahanzi hari abantu babiri inyuma.

Yashyize mu majwi Nzizera Aimable ndetse anakomoza kuri Mike Karangwa kuko yari amaze igihe akorana n’uyu mushoramari uri gutegura igikorwa cya “Rwanda Gospel Stars Live”.

Kuva icyo gihe, Mike Karangwa yatangiye kurebana ay’ingwe na M. Irene kugeza ubwo anatangaje ko azamurega ndetse ku wa 19 Nyakanga 2021 icyo kirego yagishyikirije Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo.

Mike Karangwa usanzwe ukorera kuri BTN TV yareze M. Irene ukorera Isibo TV ko yatangaje amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambanga amusebya bikamuviramo gutukwa, guharabikwa, guterwa ubwoba no gutakarizwa icyizere muri rubanda.

Muri icyo kirego Mike Karangwa yavuze ko M. Irene yavuze ndetse akandika ku mbuga nkoranyambaga ze ko ari umugambanyi, igisambo kuko ashaka gusenya ibyo yagezeho amuteranya na Vestine na Dorcas.

Mu gihe M. Irene yahamwa n’icyaha yarezwe cyo gutangaza amakuru y’ibihuha, yahanishwa ingingo ya 39 y’itegeko No 60/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga. Ivuga ko uhamijwe iki cyaha ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze 3.000.000 Frw.

Igihe.com

Our Latest Blog

Umuhanzikazi ukunzwe mu indirimbo zihimbaza Imana yasengewe kuba...

Umuhanzikazi mu indirimbo zihimbaza Imana Size8 yaraye asengewe ku inshingano zo gushumba Itorero , umugabo we Dj Mo amusezeranya kuza mushyigikira . Kuri iki cyumweru dusoje nibwo umuhanzikazi...

Uko indirimbo "Niho Nkiri" yashibutse ku urupfu rw’umwana w’imfura...

Ingabire Pascaline uzwi nka Samantha muri filme y’uruhererekane izwi nk’Inzozi Series yatunguwe no kumenya ko indirimbo yitwa "Nihonkiri" ariwe wayihimbiwe bitewe n’ibihe yanyuzemo, akayihimbirwa...

Byari ibyishimo ubwo Patient Bizimana yakiraga umukunzi we...

Umuramyi Patient Bizimana yaraye yakiriye umukunzi we bitegura kurushinga muri uku kwezi, ahagana mu masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa gatatu nibwo uyu musore mubyishimo byinshi yagiye kwakira...

Urutonde rw’abahanzi bakora gospel mu Rwanda bamaze kwigurira...

kanda hano wihere ijisho urutonde rw’abahanzi n’abahanzikazi bamaze kwibikaho imodoka zabo bwite, muri uru rutonde hari abo tutashyizeho kuko tutazi ubwoko bw’imodoka...