Trending

Oct 24, 2021

Ibaruwa iherekejwe n’indirimbo Umuhanzi ,Umunyamakuru akaba n’umuvugabutumwa RWIBUTSO YVES yageneye abanyarwanda avuga ko yanze kubiceceka

image

Nshuti bavandimwe mwese , by’umwihariko Banyarwanda Banyarwandakazi ; Barundi Barundikazi, Bakongomani Bakongomanikazi ; Banyatanzaniya Banyatanzaniyakazi ; Bagande Bagandekazi, Banyakenya Banyakenyakazi ; Banyafurika Banyafurikakazi ; Banyakanada Banyakanadakazi ; Banyaburayi Banyaburayikazi ;Banyasiya Banyasiyakazi ; Banyaoseyaniya Banyaoseyaniyakazi ; Banyamerika Banyamerikakazi ; Basilamu Basilamukazi ; nshuti namwe kandi bavandimwe mutuye cyangwa muva ku yindi migabane ; muraho ?

Amahoro , ubuntu , ubumuntu , kugirirwa neza , gutsindishirizwa , imbabazi ndetse n’umunezero bituruka kandi bikomezwa n’Imana Data ; Umwami wacu Yesu Kirisito ; Umwuka wayo Wera ndetse no ku ntumwa y’Imana Mohamed nibibane kandi bihorane namwe , abanyu bose, ibihugu byacu kandi byame ku byanyu byose mu izina rya Yesu Kirisito .Amina

Mu gihe kirenze umwaka kiyingayinga imyaka 2, ubuzima bwarushijeho kugorana kuri benshi muri twe.ibibazo byarushijeho kwiyongera ku buryo bukabije cyane biturutse ku cyorezo cya Covid-19.Ubuzima bwarushijeho gusharira ku mpfubyi ,abapfakazi , abari mu zabukuru kandi batishoboye, abazitiwe n’ubumuga butandukanye barwana nabwo buri munsi , abarwayi b’indwara zidakira cyangwa bamaranye uburwayi igihe kirekire ,ababyeyi badafite ubufasha buhagije, abana bava mu miryango itishoboye ,abatakaje imirimo , abanyeshuri , abarimu , abapfushije , ndetse n’abandi mu ngero zitandukanye. Benshi muri twe ubuzima yewe bwarushijeho kandi bukomeje kuba iyanga kubera ibibazo byatewe na Covid -19, byiyongera ku bibazo cyangwa inzitizi z’ubuzima dusanganywe. Kuri benshi muri twe , icyanga cy’ubuzima gisa nicyatakaye kandi kwizera ko turamuka cyangwa tuzagira ejo heza biragoye.

Ntizimbye mu magambo rero kandi aka wa mugani ugira uti “ Inshuti nziza ndetse n’umuvandimwe muzima ubabonera mu bihe by’amage cyangwa by’amakuba “, nifuje kubandikira ngira ngo mbakomeze kandi mbasangize ko umunsi ku wundi dusangiye iyo mibabaro kandi mfata igihe cyo kubasengera no kubingingira Imana.By’umwihariko cyane ko tutari kumwe cyangwa ntabasha kandi ntashobora kuvugana na buri wese cyangwa gufasha buri umwe muri mwe uko bikenewe kandi uko mbyifuza, nifuje kubatura indirimbo “ Urukundo Rwawe “ -Your Love/Ton amour ( mu ndimi z’amahanga) narangije gutunganya muri studio ndetse no mu buryo bw’amashusho muri ino minsi. Ni indirimbo nahawe ndimo nsenga numva njye ubwanjye umunsi ku wundi nkisangana amarira ku maso kubwo kunyibutsa ibintu byinshi bibi ntarondora naciyemo cyangwa ngicamo ariko nabashije kandi nkibasha kurokoka ku bw’URUKUNDO RW’IMANA. Njye wisanze mu bupfubyi nkiri muto cyane kandi nkahura n’ibizahaza byinshi cyane , uyu munsi ndi umuhamya wuko Imana iriho , ariyo buzima n’ibyiringiro nyabyo , ishoboye kandi ishobora byose , idukunda bitavugwa, itirengagiza abayo igihe cyose bayiyambaje , ikindi kandi ko itemera ko abayo bakorwa n’isoni.

Cyane ko nifuza ko iyi ndirimbo iba iyawe kandi rwose ukayigira iyawe . Ukayirimba igihe cyose , ukayifashisha igihe bikomeye , ukayifashisha mu gihe ushaka kwegera Imana ndetse no bihe byo kuyishima, ndagushishikariza kwandika “ Urukundo Rwawe by Rwibutso Yves “ aho ushakira indirimbo muri Youtube hanyuma ukaba wayishyira ku rutonde rw’indirimbo wumva buri munsi . Bishobotse ndifuza kandi ndagusaba ko wanyemerera ugasabusikarayibinga (subscribe ) kuri rubuga rwa Youtube Yanjye ( Rwibutso Yves Official the Divine Worshipper ) aho usanga indirimbo zanjye .Ibi bizagufasha kudacikwa n’ibiganiro kandi n’indirimbo zindi nzagenda nshobozwa n’Imana kubakorera no kubagezaho.

Mbere yo gusoza iyi baruwa mbandikiye , munyemerere mbifurize kandi mbasabe gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda no kurinda abandi Covid-19 uko tubisabwa kandi tubishishikarizwa n’abayobozi bacu. Ndifuza ko uzirikana kandi twese twazirikana kandi twahora twibukiranya ko gukerensa iki cyorezo cya Covid-19 ari icyaha gikomeye ndetse ari inzira ishobora kudushora mu kurimbura imiryango ndetse n’ibihugu byacu. Nimucyo tuzirikane ko hari byinshi Uwiteka akidutegerejeho kandi ko kubaho kwacu hari benshi kubeshejeho. Nitugire intego yo kwirinda no kurinda abandi icyorezo cya Covid-19 dukurikiza amabwiriza duhabwa ariko kandi tunikingiza. Njye Rwibutso Yves muvugana nafashe inkingo za Covid-19 zombi kandi meze neza rwose. Mu kazi nkora ka buri munsi kuva mu ntango y’amaza y’icyorezo cya Covid-19, sinabara umubare w’abana (Impinja , abana bamaze gukuraho gato , abagore , abagabo ,abasaza , abakecuru , abasore ndetse n’abagabo b’ibigango ) maze kwibonera bicwa n’iki cyorezo cya Covid-19. Bamwe kandi benshi muri aba bantu bakuze nabo wasangaga bakerensa iki cyorezo kandi badakurikiza amategeko yo kukirinda uko bikwiriye . Aba kandi bagiye banga kwikingiza ndetse bakangurira abandi kutikingiza. Ndagusaba kudaha amatwi abakubuza kwikingiza no gukora ibikwiriye ngo urinde ubuzima bwawe , ubw’abawe , ndetse n’ abo musangiye igihugu n’umugabane . Ukubaho kw’ibihugu byacu n’imigabane dukomokaho biri mu biganza byacu kandi ntibizashoboka tutakiriho kuko nta gihugu ndetse nta n’umugabane wabaho tutariho cyane ko aritwe tubigize.

Mbashimiye cyane ku bw’ubufasha mutahwemye kungaragariza haba mu mwuga w’itangazamakuru , mu buhanzi ( kuririmba , ubusizi , gukina amakinamico nka Runiga,etc) ndetse no mu buzima bwite bwanjye.

Nshimiye cyane kandi umuvandimwe Niyibizi Radjabu (Jimmy ) ; Producer Prince Ombeni (uzwi muri ino minsi ku kazina k’akabyiniriro ka Prince Charmant de Jesus ) ; Umuvandimwe Nyamitali Patrick ; umuvandimwe Gaby Kamanzi ; umuvandimwe Manirakoze Jessica (Edmonton,Canada) ; abavandimwe bakaba n’abahanzi b’indirimbo zo kuramya ndetse no guhimbaza Imana barimo kandi Pastor Ndayishimiye Jean Marie (Edmonton ,Canada ) ; Nkuru Etienne (Edmonton ,Canada ) ; Mushimiyimana Gentille ( Edmonton , Canada ) ; Milca Kakete(Edmonton, Canada ) ; Byiringiro Patrick (Edmonton ,Canada ) ; Irade Simplice (Edmonton, Canada ) ; Rusengo Furaha (Edmonton ,Canada) ndetse na Nice Ndatabaye (Edmonton, Canada). Bavandimwe Amani Mutabazi(Edmonton , Canada ) ; Byiringiro Frank(Edmonton ,Canada ) ; Nsengiyumva Alex Francois (Edmonton,Canada ) ; Ikimpaye Liliane (Edmonton ,Canada ) ; Famille Gakuba Fleury( Edmonton , Canada) ;Famille nshimirimana Fella (Edmonton, Canada ) ; Evangelist Jean Paul Niyibizi (Edmonton,Canada ) ; Pastor Debora Uwase Ngezayo(Edmonton,Canada) ndetse n’imiryango yanjye dusangira ubuzima bwa buri munsi “ Memory Keepers Association (Edmonton,Canada) na Eden Garden Christian Family Church (Edmonton ,Canada)” ; namwe ndabashimiye. Ibi byose murika , kubigeraho mwabigizemo uruhare rukomeye.

Mu gusoza rero , mwese mbatuye kandi ibyanditswe byera bibiri. 1 Yohani 4:9 hagira hati : “Dore uko urukundo rw’Imana rwigaragaje muri twe : Imana yohereje Umwana wayo w’ikinege ku isi, kugira ngo tubeshweho na We” ; ndetse 2 Abakorinto 5:7 hagira hati : “kuko tuba tugenda tuyoborwa no kwizera, tutayoborwa n’ibyo tureba”. Icyanditswe cya mbere kigaragiye Indirimbo “Urukundo Rwawe ndimo nsohohora kandi nabandikiye mbatura. Hanyuma icya kabiri kigaragiye indirimbo “ Shikama Mu Kwizera” izitirirwa Album yanjye ya mbere cyangwa umuzingo w’indirimbo, indirimbo “Urukundo rwawe izasohokaho”.

Muhorane Imana, ubumuntu ,abantu , ubuzima buzima butazima, inka n’amata ndetse n’amahoro azira imihoro , aho muteka mutekanye kandi mwibaruka munaguka muri byose.

Imigisha y’Imana kuri twese .
Uwanyu Rwibutso Yves,
Umusizi utari umusazi n’umusenzi utari umusenzi
Umuririmbyi wa Nyiribiremwa uririmba agahimbarwa kabone n’iyo rwose yaba atarimbye.

Our Latest Blog

Pastor yeguye ku mwanya wo gushumba Itorero nyuma yuko hari...

Umu Pasteri wo mu igihugu cya Kenya usanzwe atuye muri Leta Zunze ubumwe yamaze kwegura ku inshingano ze nyuma yuko umwe mu bakristo ashize hanze amajwi ye hanze. Uyu mu Pasteri wo mw’itorero...

Nigeria : Umuhanuzikazi yashyinguwe ari muzima ashinjwa kwica...

Umuhanuzikazi Utang Edet Effiong, wari afite itorero mu mujyi wa Ikot Edem Odo muri Leta ya Cross River, mu majyepfo ya Nigeria, abagize umuryango we bamushyinguye ari muzima ubwo bari barakaye...

Umubatizo wo mu mazi menshi wakomorewe abana bemererwa kujya...

Nyuma cy’amezi atari make insengero zujuje ibisabwa zemerewe gukora ariko ntizakire abana bari munsi y’imyaka itandatu, kuri ubu Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyizeho amabwiriza mashya agenga...

Ghana : Pasiteri yakubiswe n’abakirisitu be ubwo bamufataga...

Pasiteri wo mu gihugu cya Ghana, yafashwe asambana n’umugore wubatse bambaye ubusa, imbere ku gicaniro cy’itorero rye. Uyu mu pasiteri utavuzwe amazina, muri videwo yagiye hanze yafashwe...