Hichilema watorewe kuyobora Zambia yarasanzwe ari umukuru w’Itorero

image

Komisiyo y’amatora ya Zambia yemeje ko amatora ya perezida yo mu cyumweru gishize uwayatsinze ari umukandida w’abatavugarumwe n’ubutegetsi Hakainde Hichilema.

Hichilema asanzwe ari Umukuru w’Itorero, akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Urubyiruko rw’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi (Master Guide).

Bwana Hichilema yatsinze mukeba we ukomeye, perezida ucyuye igihe Edgar Lungu, amurushije amajwi arenga miliyoni.

Yari inshuro ya gatandatu Hichilema agerageje gushaka kuba perezida.

Abamushyigikiye bakomeje kwishimira intsinzi ye mu mihanda y’umurwa mukuru Lusaka.

Mbere, Perezida Lungu yari yatangaje ko amatora atabaye mu mucyo no mu bwisanzure.

Yavuze ko indorerezi z’amatora zivuye mu ishyaka rye Patriotic Front zirukanywe ku biro by’amatora, bagasiga amajwi nta kirengera.

Mu kumusubiza, ishyaka United Party for National Development rya Hichilema ryavuze ko ibyo byatangajwe ari “igikorwa cya nyuma cy’akababaro cy’ubutegetsi buvuyeho”.

Mu kubara bwa nyuma, komisiyo y’amatora yavuze ko Hichilema yatsinze n’amajwi 2,810,777 kuri 1,814,201 ya Lungu mu matora yabaye kuwa kane.

Abantu bagera kuri miliyoni zirindwi bari biyandikishije gutora.

Avuga ibyavuye mu matora ari i Lusaka, Esau Chulu ukuriye komisiyo y’amatora yagize ati : “Bityo ntangaje ko uwavuzwe Hichilema aba perezida wa Zambia”.

Ubutegetsi Lungu amazeho imyaka itandatu bwanenzwe guhonyora uburenganzira bwa muntu, ruswa, ubushomeri bukabije no kunanirwa kuzahura ubukungu.

Bivugwa ko Hichilema w’imyaka 59 yazamukiye muri ako kababaro ka rubanda itora, yizeza impinduka.

Ubu afite urugamba rukomeye rwo guhindura ubukungu bw’iki gihugu buhagaze nabi.

Biteganyijwe ko perezida watowe arahira mu minsi irindwi iri imbere.

Itabaza.org

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...