Hatanzwe igisubizo kubibaza impamvu Mbonyi na Gahongayire batagaragaye mu indirimbo "Sindihoka" yahurijwemo abahanzi b’indirimbo zihimbaza Imana

image

Kuri uyu wagatanu w’icyumweru dusoje nibwo hasohotse indirimbo yitwa "Sindohoka" yahurijwemo abahanzi bakora indirimbo zihimbaza Imana, muri abo bahanzi harimo bamwe batagaragaye muri iyo ndirimbo bafatwa nkabazwi muri gospel, umwe mubayobozi ba All Gospel today yasobanuye impamvu zatumye batagaragaramo.

Mu kiganiro G-Talk kiba buri wagatandatu kuri Radio Authentic 92.8 fm, niho umwe mubayobozi b’umuryango wa All Gospel today wateguye icyo gikorwa, Bwana Gedeon Mupende arikumwe nabamwe mubahanzi bagaragaye muri iyo ndirimbo nka Anet Murava ndetse Serge Iyamuremye bari bitabiriye ubutumire mu rwego rwo gukora ubukangurambaga bw’iyo ndirimbo "Sindohoka" , Gedeon Mupende yabajijwe icyo kibazo kijyanye no kuba Israel Mbonyi na Gahongayire Aline bataragaragaye muri iyo ndirimbo mugusubiza yabanje kuvuga ko kucyifuzo cyabo bifuzaga ko iyi ndirimbo yagaragaramo abahanzi bagera kuri 54 ariko ntibyakunze kubera ibihe turimo biba ngombwa ko hafatwa abahanzi 13.

Gedeon Mupende yakomeje agira ati "Israel Mbonyi na Gahongayire Aline ni bamwe mubahanzi babarizwa muri All Gospel Today ndetse bagiye bafatanya natwe mubundi bukangurambaga bwo gukangurira abakristo kwirinda Covid-19 no kwikingiza bwabanjirije iyi ndirimbo "Sindohoka" rero murumva ko turikumwe muzindi gahunda ntakindi kibazo kibyihishe inyuma ahubwo nuko iyi ndirimbo bitakunze ko abahanzi bose bayigaragaramo kubera ibihe turimo hatoranywa bariya mwabonye ."

Uyu muyobozi yahamije ko "Sindohoka" ari imwe mundirimbo ibimburiye izindi ndirimbo zigiye gukorwa na All Gospel Today ndetse na Channel ya Youtube bahise bayifungura kugirango izajye ishyirwaho ibikorwa byose bya All Gospel Today.

Indirimbo "Sindohoka " yaririmbwe n’abahanzi barimo ; Annet Murava, Patient Bizimana, Tonzi, James and Daniella, Aimé Uwimana, Gaby Kamanzi, Prosper Nkomezi, René Patrick, Serge Iyamuremye, Papi Clever, Dianna Kamugisha na Fabrice Nzeyimana. yandikwa na Fabrice Nzeyimana itunganyirizwa muri studio ya Wavelabstudios.

Our Latest Blog

Igisubizo Sarah Uwera Sanyu uzwi cyane muri Ambassadors of Christ...

Ubwo umuhanzikazi akaba n’umuririmbyikazi wa Korali ambassadors of Christ ubwo yari mukiganiro The choice kiyoborwa na M. Irene ndetse na Phil Peter kuri televiziyo ya Isibo tv ku italiki ya 25...

Pasteri Zigirinshuti Michel yongeye guhagarikwa amezi...

Itorero ADEPR ryahagaritse Pasiteri Zigirinshuti Michel mu gihe cy’amezi atatu atabwiriza kubera amagambo yavuze ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cyabereye muri Paruwasi ya Nyarugenge. Iki gitaramo...

Bimwe mubyaganiriweho ubwo Perezida Joe Biden yahuraga na Papa na...

Papa Fransisiko yakiriye kandi agirana ibiganiro na perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden. Baganiriye ku bibazo by’ubukene ku isi, imihindukire y’ibihe, n’icyorezo cya Covid 19. Ku...

"Gospel ntabwo ari ikintu wahubukira, ariko iyo album ya Gospel...

Umuhanzi ukunzwe cyane uzwi ku mazina y’ubuhanzi nka Bruce Melodie yongeye kwemeza ko agifite umugambi wo kuzakora Album ya Gospel. Ibi yabitangaje mu kiganiro giheruka kizwi nka The Choice...